skol
fortebet

Trump yihanangirije Putin

Yanditswe: Thursday 24, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Trump yibasiye mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, nyuma y’ibitero by’umusubirizo ku Murwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv, avuga ko bitamushimishije bigomba guhita bihagarara.

Sponsored Ad

Ni amagambo aje nyuma y’igihe Trump ashyize imbaraga mu biganiro bigamije guhosha intambara irimbanyije hagati ya Ukraine n’u Burusiya ndetse Putin yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro na Ukraine kugira ngo amahoro aboneke.

Kuri uyu wa Kane, Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati “Ntabwo nishimiye ibitero by’u Burusiya kuri Kyiv. Ntabwo byari bikenewe kandi ni mu gihe kibi. Vladimir, STOP! [rekera aho] Abasirikare ibihumbi bitanu bapfa buri cyumweru”.

Yakomeje agira ati “Reka tugere ku masezerano y’amahoro.”

Ntacyo u Burusiya buravuga kuri aya magambo ya Trump.

Ubwo Umuvugizi w’Ibiro bya Putin, Dmitry Peskov, yari abajijwe kuri ibi bitero byagabwe ku Mujyi wa Kyiv, yasubije ko u Burusiya bukomeje kurasa ku birindiro bya gisirikare.

Trump yiyamye Putin nyuma y’uko ku wa Gatatu nabwo yari yavuze ko atashimishijwe n’amagambo ye, aho yari yavuze ko Ukraine itemera ko Crimea ari agace k’u Burusiya.

Yavuze ko ari amagambo abangamiye ibiganiro by’amahoro.

Gusa mu biganiro Trump yagiranye na Zelensky muri Werurwe, yavuze ko Crimea yavuye mu biganza bya Ukraine mu myaka myinshi ishize, nta n’ibiganiro byo kugira ngo aka gace igasubirane bikenewe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa