skol
fortebet

Ubushinwa: Abantu 16 bafunzwe bazira kugurisha impyiko z’ abantu magendu

Yanditswe: Sunday 01, Jan 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’ Ubushinwa abantu 16 barimo abaganga babiri, umuforomo ndetse n’inzobere mu gutera ikinya bahawe igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu bahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu kugurisha impyiko mu buryo buhabanye n’amategeko, igikorwa gikomeje gutera inkeke ku buzima bwa benshi mu Bushinwa.
Kuri uyu wa 31 Ukuboza 2016 nibwo Urukiko rw’Akarere ka Lixia mu Mujyi wa Jinan mu Ntara ya Shandong mu Bushinwa rwavuze ko abaregwa barimo n’abaganga bakoresheje ikoranabuhanga rya internet (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’ Ubushinwa abantu 16 barimo abaganga babiri, umuforomo ndetse n’inzobere mu gutera ikinya bahawe igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu bahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu kugurisha impyiko mu buryo buhabanye n’amategeko, igikorwa gikomeje gutera inkeke ku buzima bwa benshi mu Bushinwa.

Kuri uyu wa 31 Ukuboza 2016 nibwo Urukiko rw’Akarere ka Lixia mu Mujyi wa Jinan mu Ntara ya Shandong mu Bushinwa rwavuze ko abaregwa barimo n’abaganga bakoresheje ikoranabuhanga rya internet bashaka abagurisha impyiko mu gihugu hose barabasuzuma, mbere yo kubahuza n’abaguzi ndetse n’abacuruzi.

Itangazo ryasohowe n’uru rukiko ku wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2016, rigaragaza ko igikorwa cyo gutanga impyiko cyakorewe mu bwiru mu Mujyi wa Feicheng.

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua bitangaza ko abarwayi basabwaga kwishyura nibura ibihumbi by’amayuan biri hagati ya 400 na 600, asaga miliyoni ziri hagati ya 48 na 72 mu mafaranga y’u Rwanda naho abagurishaga impyiko bagahabwa miliyoni zisaga enye.

Nyuma yo kotswa igitutu n’imiryango mpuzamahanga, u Bushinwa bwahise butangaza bwahagaritse ubu bucuruzi mu ntangiriro za 2015.

Guverinoma yatangaje ko yashyizeho ingamba zo kwandika abatanga impyiko mu buryo bwemewe n’amategeko ariko abenshi bakunze gutegereza gushyirwamo izivuye mu bandi bantu.

Abashinwa benshi bemera ko umubiri w’umuntu wapfuye ugomba guhita ushyingurwa utagize indi mihango ukorerwaho mu rwego rwo kuwuha icyubahiro cyawo.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu itangaza ko kuva mu myaka yashize, ibikorwa byinshi byakozwe mu kugurana ingingo, hakoreshwaga izabaga zakuwe mu mibiri y’abitabye Imana kandi ba nyiri ubwite nta burenganzira batanze, ibirego Leta yakomeje gutera utwatsi.

Mu 2007, u Bushinwa bwashyizeho itegeko ribuza imiryango ndetse n’abantu gukora ubucuruzi bw’ingingo z’imibiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa