Umuriro ukomeje kwaka muri Ukraine kubera ibitero by’u Burusiya
Yanditswe: Saturday 03, May 2025

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yatangaje ko u Burusiya bukomeje kugaba ibitero ku gihugu cye, ashimangira ko nubwo amahanga akomeje gusaba impande zombi guhana agahenge, bwo butabishaka.
Mu rukerera rwa tariki ya 3 Gicurasi 2025, Zelensky yatangaje ko Ingabo z’u Burusiya zagabye igitero mu karere ka Kharkiv zikoresheje ‘drones’ za Shahed, zangiza imitungo y’abasivili.
Ati “Inyubako zo guturamo, ibigo by’ubucuruzi n’ibikorwaremezo bya gisivili byangiritse. Amakuru yemeza ko abantu barenga 40 bakomeretse. Abatabazi n’abo mu zindi nzego bireba bari mu kazi ahantu hose.”
Mu bundi butumwa yatanze mu ijoro ryo ku wa 2 Gicurasi, Zelensky yatangaje ko Ukraine iri kwirwanaho kandi ko abasirikare bayo bakiri mu Ntara ya Rostov na Kursk mu Burusiya.
Ati “U Burusiya bukomeje kwanga guhagarika imirwano ahantu hose kandi mu buryo burambye. Abafatanyabikorwa bacu barambiwe kuyobya uburari kwabwo. Turi kurinda ibirindiro byacu kandi tuzabugenzereza uko, ku kibuga kiberamo imirwano no ku butaka bwabwo.”
U Burusiya na bwo bwashinje ingabo za Ukraine kugaba ibitero bya ‘drones’ mu majyepfo y’intara ya Rostov n’iya Krasnodar mu rukerera rwo kuri uyu wa 3 Gicurasi.
Guverineri wa Rostov mu Burusiya, Yury Slyusar, yasobanuye ko ibimene bya drone ya Ukraine yahanuriwe mu mudugudu wa Tselina byatwitse inzu yarimo abantu bane, icyakoze ngo bakuwemo.
Muri Krasnodar, Guverineri Veniamin Kondratyev yatangaje ko ibitero bya drone byagabwe mu gace ka Novorossiysk kari mu Majyepfo y’u Burusiya, byakomerekeje abantu bane, kandi ko byangije ibice by’inyubako eshatu z’amacumbi.
Mu gihe u Burusiya bwitegura kwizihiza urugamba ingabo Abasoviyete zatsinzemo Aba-Nazi muri Gicurasi 1945, Perezida Vladimir Putin yari yasabye ko tariki ya 8 Gicurasi 2025 hatangira agahenge k’amasaha 72.
Ibi bitero bica amarenga ko aka gahenge katazabaho, kuva iyi ntambara yatangira muri Gashyantare 2022, impande zombi zemeranyije kenshi guhagarika imirwano by’agateganyo ariko zirenga kuri aya masezerano.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *