skol

Uwahoze ari Perezida wa Irani yandikiye Perezida Trump amugira inama

Amakuru   Yanditswe na: 27 February 2017

Mahmoud Ahmadinejad wahoze ari Perezida wa Irani yandikiye Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump ubutumwa buvuga kuri Leta zunze ubumwe z’ Amerika anagira inama Trump.

Mu ibaruwa ye Mahmoud Ahmadinejad avugamo ko uburyo amatora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika akorwa hagaragaramo ruswa.

Mahmoud Ahmadinejad avuga kandi ko ubuhangange bw’ Umuryango w’ Abibumbye buburizwamo imbere ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika, bigatuma icyo gihugu giteza umuteza Isi intambara, umutekano muke, ubwicanyi n’ ibindi.

Mahmoud Ahmadinejad wabaye Perezida wa gatandatu wa Iran, wayoboye kuva muri 2005 akageza 2013, anenga itegeko rya Trump ryo kubuza abaturage b’ ibihugu birindwi byiganjemo idini ya Islam kwinjira muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Muri ibyo bihugu harimo na Irani yayobowe n’ uyu mugabo kuri ubu ufite imyaka 60 y’ amavuko.
Nubwo atunga agatoki ruswa mu matora y’ umukuru wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika ntahakana itsinzi ya Trump Perezida wa 45 w’ icyo gihugu.

Mahmoud Ahmadinejad avuga ko abatuye Amerika bose ari abanyamahanga bityo icyo bagomba gukora ari ukubahana.

Mahmoud Ahmadinejad yabwiye Trump ati “Imyaka ine ni igihe kirekire, ariko irangira vuba. Amahirwe yose ugomba kuyabyaza umusaruro kandi igihe ukagikoresha neza”

Mahmoud Ahmadinejad yatangaje ko ibaruwa ye yayinyujije muri Ambasade ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika iri mu gihugu cy’ u Busuwisi.

Trump si we Perezida wa mbere wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika wandikiwe na Mahmoud Ahmadinejad kuko yanandikiye George W. Bush ndetse na Barack Obama.

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amatora :Uko byifashe mu Bufaransa ku munsi wanyuma wo kwiyamamaza

Kuri uyu Wagatanu tariki ya 8 Mata 2022 niwo munsi wanyuma wo kwiyamamaza...
8 April 2022 0

Congo: Inyeshyamba zongeye kurasa undi musirikare wa MONUSCO

Amakuru aturuka muri Congo ,mu ngabo za MONUSCO aravuga ko undi musirikare...
6 April 2022 0

Bimwe mu bihungu by’u Burayi byatangiye kuvuga ko ibihano byafatiwe u...

Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Mateusz Morawiecki, yavuze ko ibihano barimo...
3 April 2022 0

DR Congo: Inyeshyamba za M23 zarekeye imirwano

Ingabo z’inyeshyamba za M23 zimaze iminsi mu mirwano n’ingabo za leta FARDC...
2 April 2022 0

Perezida wa Ukraine yirukanye abayobozi bakomeye bo munzego...

Umukuru w’ihugu cya Ukraine Volodymyr Zelenskiy yatangaje ko yerukanye...
1 April 2022 0