Visi perezida wa Amerika yavuze ko intambara y’Uburusiya na Ukraine itazarangira vuba
Yanditswe: Friday 02, May 2025

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yaciye amarenga ko intambara iri guhuza u Burusiya na Ukraine itari hafi kurangira, avuga ko igikenewe ari uko Ukraine n’u Burusiya byashaka igisubizo, nubwo ari urugendo rutazoroha.
Uyu muyobozi yavuze ko Ukraine yababajwe cyane no kuba yaragabweho ibitero n’u Burusiya, gusa asobanura ko igikenewe ari uko intambara irangira, cyane ko yica abasirikare benshi, aho bibarwa ko abarenga ibihumbi bitanu bapfa buri cyumweru ku mpande zombi.
Vance yavuze ko Amerika izakomeza kugira uruhare mu biganiro bigamije guhosha iyi ntambara, ariko aca amarenga ko ari urugendo rutoroshye cyane ko impande zombi zitumvikana ku ngingo nyinshi, zirimo kuba Crimea yigaruriwe n’u Burusiya mu 2014 yaba igice cyayo mu buryo bwuzuye, na Ukraine ikabyemera.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yari aherutse gushyiraho ibihe by’agahenge k’iminsi itatu, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 Intambara y’Isi ya Kabiri irangiye. Ukraine yahise isaba ko ako gahenge kamara iminsi 30, uretse ko u Burusiya ntacyo burabivugaho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *