skol
fortebet

3 bahoze ari abayobozi bakomeye bagizwe abahuza mu biganiro bya Luanda na Nairobi

Yanditswe: Tuesday 25, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wahoze ari uwa Nigeria na Hailemariam Desalegn Boshe wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, bagizwe abahuza b’ibiganiro bya Nairobi na Luanda bigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo.

Sponsored Ad

Ku wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare ni bwo imiryango ya EAC na SADC yabatangaje nk’abahuza muri biriya biganiro, mu itangazo rihuriweho yasohoye.

Kenyatta wari usanzwe ari umuhuza mu biganiro bya Nairobi na bagenzi be, bagenwe nyuma y’ibiganiro biheruka guhuza abakuru b’ibihugu bigize iriya miryango yombi.

Mu nshingano bazaba bafite harimo kugenzura iyunahirizwa ry’agahenge hagati y’ihuririro ry’ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa M23 barwana, guhuza ibikorwa by’ubutabazi ndetse no guherekeza impande zihanganye mu biganiro mu rwego rwo kugera ku muti w’amakimbirane urambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa