skol
fortebet

Abafaransa bazindukiye mu matora asiga yemeje uzabayobora mu myaka itanu iza

Yanditswe: Sunday 24, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Emmanuel Macron na Marine Le Pen bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahataniye kuyobora u Bufaransa nyuma yo gutsinda mu matora yabaye ku wa 10 Mata 2022. Bari imbere mu bakandida 12 bacyitabiriye, Macron yagize amajwi 27.85% mu gihe Le Pen yabonye 23.15%.

Sponsored Ad

Aba bakandida babiri basigaye, nibo Abafaransa barenga miliyoni 48 biteganyijwe ko bari butoremo Umukuru w’Igihugu uzabayobora muri manda y’imyaka itanu iri imbere hagati ya Emmanuel Macron ubarizwa mu Ishyaka La République En Marche na Marine Le Pen wo mu rya Le Rassemblement National.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 24 Mata 2022, biteganyijwe ko ari bwo harara hamenyekanye Perezida mushya w’u Bufaransa, uzayobora abasaga miliyoni 67 mu myaka itanu iri imbere.

Emmanuel Macron umaze imyaka itanu ayobora u Bufaransa, arahabwa amahirwe yo gukomeza kuyobora igihugu no muri manda ya kabiri.

Si ubwa mbere, Emmanuel Macron yahuriye na Marine Le Pen mu cyiciro cya nyuma kuko no mu 2017 ni bo bari bahanganye.

Ubwo aba bakandida bombi baheruka guhurira mu matora mu 2017, Macron yatsinze ku majwi 66%.

Macron aramutse yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa yaba akuyeho agahigo kamazeho imyaka 20, ko nta mukuru w’igihugu utorerwa manda ebyiri zikurikirana. Perezida uheruka kubikora ni Jacques Chirac, icyo gihe hari mu 2002

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa