skol
fortebet

Abanyarwanda baba mu mahanga batangiye gutora Perezida [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2017

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Kanama mu bihugu bitandukanye by’ amahanga Abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda.
Abanyarwanda baba mu Bushinwa batoreye mu murwa mukuru w’ u Bushinwa Beinjing kuko iki gihugu kitemera ko ibiro by’ itora bishinwa hirya no hino mu gihugu.
Mu Buhinde naho Abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Umukuru w’ u Rwanda. Ambasaderi w’ u Rwanda muri iki gihugu Ernest Rwamucyo yanditse ku rubuga rwe rwa twitter ko (...)

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Kanama mu bihugu bitandukanye by’ amahanga Abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda.

Abanyarwanda baba mu Bushinwa batoreye mu murwa mukuru w’ u Bushinwa Beinjing kuko iki gihugu kitemera ko ibiro by’ itora bishinwa hirya no hino mu gihugu.

Mu Buhinde naho Abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Umukuru w’ u Rwanda. Ambasaderi w’ u Rwanda muri iki gihugu Ernest Rwamucyo yanditse ku rubuga rwe rwa twitter ko Abanyarwanda bari mu Buhinde batorera biro by’ itora 6.

Mu Buyapani: 03:00 Mbere yo gutora, abashinzwe ibikorwa by’amatora babanje kurahira nkuko biteganywa n’amategeko ubundi bakora akazi kabo bashinzwe. Saa yine z’igitondo ( saa cyenda) ku isaha y’I Kigali nibwo abanyarwanda 4 ba mbere batuye mu Mujyi wa Kobe mu Buyapani batoye.

Aha i Kobe biteganyijwe ko haza gutorera abanyarwanda 20 baba muri iki gihugu. Ni mu gihe abandi 92 bari butorere kuri Ambasade y’u Rwanda mu Mujyi wa Tokyo.

Muri Uganda haratorera Abanyarwanda 7000.

Muri rusange Abanyarwanda baba mu mahanga bari muri Liste y’ itora barenga ibihumbi 40.

Ibitekerezo

  • Umuntu yakwibaza niba hali Abahamya ba Yehova bakora muli Ambassades z’u Rwanda mu gihe bavuga ko batajya muli Politics.Ariko hali ibyo bavuga nanjye nibaza.Andi madini avuga ko abategetsi bashyirwaho n’imana.Niba se bashyirwaho n’imana kuki habaho amatora?Ikindi kandi usanga Presidents benshi bo muli Afrika,bajyaho babanje gufata intwaro bagashoza intambara yica abantu benshi imana yiremeye.Cyangwa bagakora coup d’etat ihitana abantu benshi.Urugero,president Habyarimana afata ubutegetsi,yishe abanya Gitarama benshi cyane.Kandi imana yanga abantu barwana n’abicana bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa