skol
fortebet

Abimukira 750 binjiye mu Bwongereza,kuzanwa mu Rwanda byo ntibabikozwa

Yanditswe: Saturday 07, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Imibare ya Minisiteri y’Ingabo mu Bwongereza yagaragaje ko abimukira 761 ari bo bamaze kwinjira mu Bwongereza mu minsi itandatu y’uku kwezi kwa Gicurasi gusa, byatumye umubare w’abinjiye kuva uyu mwaka watangira ugera ku 7484.

Sponsored Ad

Imibare ya Minisiteri y’Ingabo mu Bwongereza yagaragaje ko abimukira 761 ari bo bamaze kwinjira mu Bwongereza mu minsi itandatu y’uku kwezi kwa Gicurasi gusa, byatumye umubare w’abinjiye kuva uyu mwaka watangira ugera ku 7484.

Ni mu gihe leta y’u Rwanda yasinyanye n’Ubwongereza amasezerano y’ubufatanye, yo kwakira bamwe muri abo bimukira baba binjiye mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Bamwe muri aba baganiriye na BBC bayibwiye ko aho kugira ngo bemere kuzanwa mu Rwanda bahitamo kwiyahura, abandi bati”ndibaza ukundu Ubwongereza buzanyohereza mu gihugu cy’ubutegetsi bw’igitugu?”

Aba baravuga ibi nyamara Leta zombie zashyize umukono kuri aya masezerano, zivuga ko agamije kurinda ubuzima bw’aba bimukira no guca ikimeze nko gucuruza abantu gikorerwa mu mazi magari aho bambukira.

Abimukira bakoresha ubwato buto bubambutsa umuhora uzwi nka English Channel.

Iyi mibare ivugwa y’abambutse ishobora kwiyongera bitewe n’uko ababambutsa barimo kubifashwamo n’uko inyanja imeze neza. Kuri uyu wa gatanu gusa hambutse abimukira 50 barimo abagore n’abana bato.

U Bwongereza kandi bukomeje intambara yo guhangana n’abimukira binjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko n’abariyo badafite ibyangombwa, aho kuri uyu wa Gatanu hari abanya-Albania, basubijwe iwabo.

Imigirire nk’iyi yamaganywe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ONU, Bwana António Guterres avuga ko bidakwiye, kandi atumva uburyo igihugu gikize cyanga kwakira impuzi ahubwo kikazoherereza igihugu gikennye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa