skol
fortebet

Afurika y’ Epfo: Ku nshuro ya 6 Perezida Zuma yasimbutse kweguzwa n’ abadepite

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Afurika y’ Epfo Jacob Zuma ku nshuro ya 6 yongeye gusimbuka kweguzwa n’ abadepite nubwo akekwaho ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo w’ igihugu.
Kuri uyu wa Kabili tariki 8 Kanama abadepite b’ iki gihugu bongeye gutorera ingingo yo kweguza Perezida Zuma, itora rikorwa mu ibanga nabwo abadepite bashyigiye ko Perezida Zuma akomeza kuyobora Afurika y’ Epfo bongera kuruta abashaka ko yeguzwa.
Associated Press yatangaje ko Zuma yaherukaga guhonoka umugambi nk’uyu izindi nshuro (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Afurika y’ Epfo Jacob Zuma ku nshuro ya 6 yongeye gusimbuka kweguzwa n’ abadepite nubwo akekwaho ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo w’ igihugu.

Kuri uyu wa Kabili tariki 8 Kanama abadepite b’ iki gihugu bongeye gutorera ingingo yo kweguza Perezida Zuma, itora rikorwa mu ibanga nabwo abadepite bashyigiye ko Perezida Zuma akomeza kuyobora Afurika y’ Epfo bongera kuruta abashaka ko yeguzwa.

Associated Press yatangaje ko Zuma yaherukaga guhonoka umugambi nk’uyu izindi nshuro esheshatu, uyu munsi wo ukaba wari uwa mbere icyemezo cyari kigiye gufatwa mu itora ry’ibanga, byemejwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Baleka Mbete.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari biteguye ko abagize ishyaka African National Congress rya Zuma na bo baza gutora agakurwaho icyizere agahita yeguzwa, nyamara icyatunguranye ni uko ibyavuye mu itora bigitangazwa, abagize ANC bahise bavuza urwamo rw’ibyishimo ndetse abari hanze batangira kubyina.

Mu itangazo iri shyaka ryahise risohora, ryagize riti “Turashimangira ko tutazigera dushyigikira cyangwa ngo dutore umwanzuro ushobora gushegesha igihugu cyacu.”

Umuyobozi w’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi mu ishyaka Democratic Alliance, Mmusi Maimane, mbere y’itora yari yasabye abadepite kwirinda gusubiza igihugu inyuma.

ANC ni yo ifite imyanya 249 mu badepite 400 bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, ariko imyanya itanu ya ANC ntirimo abantu. Itora ryo kweguza Zuma ryari rikeneye amajwi 201 ngo rishoboke, ariko rirananirana.

Muri Afurika y’Epfo hamaze igihe hari imyigaragambyo yamagana Zuma wagiye ku butegetsi mu 2009 abandi bakigaragambya bamushyigikiye, mu gihe manda ye igomba kurangira mu 2019 ubwo hazaba andi matora y’abadepite, nyuma na bo bagatora Umukuru w’igihugu nk’uko bikorwa muri icyo gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa