skol
fortebet

"Afurika yafashwe bugwate mu ntambara y’Uburusiya kuri Ukraine" –Perezida wa Ukraine

Yanditswe: Tuesday 21, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko Afurika "yafashwe bugwate" mu ntambara y’Uburusiya ku gihugu cye, mu ijambo ku wa mbere yagejeje ku muryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA).
Igitero cy’Uburusiya - no kugota ibyambu bya Ukraine bigatuma ibinyampeke byayo bitoherezwa mu mahanga - cyatumye habaho ubucye bw’ibinyampeke n’ifumbire.
Ibi byatumye abantu babarirwa muri za miliyoni ku isi baba mu byago byo kwicwa n’inzara.
Umukuru w’akanama ka AU yavuze ko "hacyenewe byihutirwa ko habaho (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko Afurika "yafashwe bugwate" mu ntambara y’Uburusiya ku gihugu cye, mu ijambo ku wa mbere yagejeje ku muryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA).

Igitero cy’Uburusiya - no kugota ibyambu bya Ukraine bigatuma ibinyampeke byayo bitoherezwa mu mahanga - cyatumye habaho ubucye bw’ibinyampeke n’ifumbire.

Ibi byatumye abantu babarirwa muri za miliyoni ku isi baba mu byago byo kwicwa n’inzara.

Umukuru w’akanama ka AU yavuze ko "hacyenewe byihutirwa ko habaho ibiganiro" kugira ngo hasubizweho ituze ku isi.

Ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) byashishikarije Uburusiya kubohora ububiko bunini bw’ibinyampeke bwa Ukraine.

Kugota ibyo byambu byatumye ibiciro by’ibiribwa bitumbagira.

Mu ijambo rye, Zelensky yagize ati: "Mu by’ukuri Afurika yafashwe bugwate... n’abatangije intambara kuri leta yacu".

Yavuze ko leta ye iri "mu biganiro by’urusobe" byo gufungura ububiko bw’ibinyampeke byahejejwe mu byambu bya Ukraine byo ku nyanja ya Black Sea.

Yabwiye AU ati: "Iyi ntambara ishobora kugaragara nk’iri kure cyane kuri mwebwe no ku bihugu byanyu.

"Ariko ibiciro by’ibiribwa birimo kuzamuka mu buryo bwa kirimbuzi byamaze kuzana [intambara] mu ngo z’imiryango ibarirwa muri za miliyoni y’Abanyafurika".

Ijambo rya Zelensky kuri AU arivuze hashize ibyumweru hafi 10 asabye bwa mbere kugeza ijambo kuri uyu muryango.

BBC yumva ko abakuru 55 b’ibihugu bari batumiwe muri iyo nama yo mu buryo bw’iyakure, ariko ko bane bonyine ari bo bayitabiriye. Abandi bohereje intumwa.

Ibihugu byo muri Afurika byagaragaje kutavuga rumwe ku bijyanye n’intambara y’Uburusiya kuri Ukraine.

Mu kwezi kwa gatatu, ibihugu 17 byo muri Afurika byarifashe mu matora y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) yo kwamagana icyo gitero.

Ariko ku wa mbere Perezida wa Sénégal akaba n’umukuru wa AU, Macky Sall, yashimiye Zelensky ku kuba yagejeje ijambo kuri uyu muryango.

Sall yavuze ko "Afurika iracyashishikajwe no kubahiriza amategeko mpuzamahanga, gucyemura ibibazo mu mahoro n’ubwisanzure bw’ubucuruzi".

Mbere, AU ntiyashakaga ko Zelensky ayigezaho ijambo, kandi ntabwo yemeranya byuzuye n’ibyo avuga - abagize uyu muryango barashaka ibiganiro byo gukemura aya makuba.

Mbere yaho muri uku kwezi kwa gatandatu, Sall yagiranye ibiganiro na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

Yabwiye Putin ko ibihugu byo muri Afurika ari inzirakarengane z’intambara yo muri Ukraine kandi ko Uburusiya bukwiye gufasha mu koroshya umubabaro w’Afurika.

Mbere yaho ku wa mbere, umukuru w’ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) Josep Borrell yavuze ku kugota ibyambu kw’Uburusiya, agira ati:

"Hari icyaha cya nyacyo cy’intambara, rero sinshobora kwibaza ko ibi bizagumaho igihe kirekire cyane".

Borrell yahuye n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byo muri EU, mu nama yabahurije muri Luxembourg ku wa mbere biga kuri aya makuba.

Yavuze ko ibikorwa by’Uburusiya ari "ukugerageza ku bushake guteza inzara ku isi".

Yahakanye ibivugwa n’Uburusiya ko aya makuba y’ubucye bw’ibiribwa ku isi yatewe n’ibihano EU yafatiye Uburusiya.

Yongeyeho ko ibyo bihano "bitabuza" ibihugu byo hanze ya EU gukorana ubucuruzi bw’ibiribwa n’Uburusiya cyangwa n’ibindi bihugu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa