skol
fortebet

Amatora yo muri Congo yigijwe imbere mu minsi 504

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2017

Sponsored Ad

Komisiyo y’Amatora yo muri Repubulika Demokarasi ya Congo yatangaje ko nta matora azaba muri iki gihugu muri uyu mwaka wa 2017, ngo hakenewe nibura iminsi 504 bivuze ari mu ntango z’umwaka w’2019 kugirango babe bamaze kwitegura.
Ni amatora ategerejwe na benshi dore ko aribwo hazatangazwa usimbura Perezida Joseph Kabila ku ubutegetsi.
Iyi Komisiyo ibinyujije ku rubuga rwa Internet yasohoye itangazo isobanura ko amatora yari ateganyijwe kuba mu mpera z’uyu mwaka atakibaye.Muri iri tangazo (...)

Sponsored Ad

Komisiyo y’Amatora yo muri Repubulika Demokarasi ya Congo yatangaje ko nta matora azaba muri iki gihugu muri uyu mwaka wa 2017, ngo hakenewe nibura iminsi 504 bivuze ari mu ntango z’umwaka w’2019 kugirango babe bamaze kwitegura.

Ni amatora ategerejwe na benshi dore ko aribwo hazatangazwa usimbura Perezida Joseph Kabila ku ubutegetsi.

Iyi Komisiyo ibinyujije ku rubuga rwa Internet yasohoye itangazo isobanura ko amatora yari ateganyijwe kuba mu mpera z’uyu mwaka atakibaye.Muri iri tangazo bavuga ko batarasoza ibikorwa byo kwandika abaturage bazitabira amatora mu gihugu cyose ndetse ko bagikomeza kubabarura mu ntara ya Kasai ikirimo intambara.

Umuvugizi w’iyi komisiyo yavuze ko iminsi 541 ishobora guhabanuka ari uko hakoreshejwe ikoranabuhanga mu gutora kandi bagahindura amabwiriza agenga amatora.

Corneille Nangaa, umukuru wa Komisiyo y’amatora muri RDC

Itsinda rigamije impinduka muri Congo, Lucha nabo basohoye itangazo bahamagarira abaturage kujya mu mihanda bakigaragambya.

Aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, Felix Tchisekedi, uyoboye ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko ntacyo yatangaza uyu munsi.

Iryo tangazo rya komisiyo ishinzwe amatora ryasohotse mu gihe i New York, inama ya Loni ishinzwe umutekano yari mu nama yiga kuri Congo, yarimo n’intumwa ya Loni i Kinshasa, Maman Sidikou.

Itegeko Nshinga Congo igenderaho ntiryemerera Kabila kongera kwiyamamaza kuko manda ye ya kabiri iteganywa yarangiranye n’ukwezi k’Ukuboza 2016.

Maman Sidikou, intumwa ya ONU muri RDC, ari mu nama ya ONU ishinzwe umutekano, New York

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa