Amerika na Koreya ya Ruguru bayobotse iy’ imishyikirano mu ibanga
Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2017
Joseph Yun uhagarariye inyungu za USA muri Koreya ya ruguru asubiza ibibazo by’abanyamakuru
Ibiro ntaramakuru by’ Abongereza Reuters byatangaje ko Leta zunze ubumwe z’ Amerika na Koreya ya Ruguru bari mu biganiro bigamije amahoro mu ibanga
Nyuma y’ igihe Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika Donald Trump aterana amagambo avanze n’ ibitutsi na Koreya ya Ruguru, magingo aya Reuters yatangaje ko ifite amakuru ko Amerika na Koreya ya Ruguru bari mu biganiro by’ amahoro mu bwiru.
Mu (…)

Mu Nteko rusange y’ umuryango w’ abibumbye Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika, Donald Trump yavuze ko Amerika ari igihugu gihangana ariko ko nibiba ngombwa ku bw’inyungu za USA n’inshuti zayo izasenya burundu Koreya ya ruguru.
Koreya ya Ruguru nayo ivuga ko ibyo Leta zunze ubumwe z’ Amerika bitayiteye ubwoba, ko yiteguye kuzayirasaho ni biba ngombwa.
Iyi ntambara y’amagambo hagati ya Washington na Pyongyang iri kuba mu gihe abayobozi mu bubanyi n’amahanga bw’ibihugu byombi bivugwa ko bari kuganira ngo ikibazo gikemuke mu mahoro bitabaye ngombwa ko intambara itangira.
Umunyamabanga wa Leta wa USA ushinzwe ububanyi n’amahanga Rex Tillerson mu kwezi gushize yabwiye abanyamakuru ko umuti w’ikibazo unyuze mu ubwumvikane bushingiye ku bubanyi n’amahanga nawo uri ku meza y’ibiganiro.
Bidateye kabiri Trump yacyashye Tillerson kuri Twitter amusaba kudakomeza guhendahenda umugabo udashobotse wo muri Koreya ya ruguru, akunda kwita ‘Rocket Man’
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *