Amerika yasabye Perezida Kabila gutegura amatora cyangwa inkunga zigahagarikwa
Yanditswe: Friday 27, Oct 2017
Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu muryango w’abibumbye yavuze ko amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo agomba kuba umwaka utaha bitaba ibyo amahanga agahagarika inkunga yayo mu kuyategura.
Ibi Ambasaderi Nikki Halley yabibwiye abanyamakuru ubwo yari amaze kugirana ibiganiro n’umuyobozi wa komisiyo y’amatora mu murwa mukuru wa Kongo, Kinshasa.
Yagize ati “Turifuza ko hategurwa amatora akozwe mu mucyo no mu bwisanzure bitarenze umwaka wa 2018.”
Yasabye Perezida (…)

Yasabye Perezida Joseph Kabila gutangaza itariki y’amatora.
Byari biteganyijwe ko amatora y’ umukuru w’ igihugu muri Kongo aba mu mwaka w’2016 ariko siko byagenze nubwo manda ya kabiri ya perezida Kabila yarangiye mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize.
Komisiyo y’amatora muri icyo gihugu ivuga ko itaritegura neza gutunganya amatora. Ku bwayo amatora yazaba mu kwezi kwa kane k’umwaka wa 2019.
Abatavuga rumwe na leta basanga ayo ari amayeri y’umukuru w’igihugu yo gutinza amatora kugirango agere ku ntego yo guhindura itegeko nshinga no gukura manda z’umukuru w’igihugu.
Ambasaderi Halley yavuze ko biramutse bigeze gutyo, Amerika itazigera itanga inkunga mu gutegura ayo matora.
Ijwi ry’Amerika
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *