Amerika yiteguriye guhana Uburusiya bikomeye, ngo bushaka kongera kwivanga mu matora yayo
Yanditswe: Thursday 02, Aug 2018
Abasenateri ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bo mu mashyaka yombi, aba-Repubulika n’aba-Demokarate, barangije gutegura umushinga w’itegeko ritenya ibindi bihano bikaze ku Burusiya
Umwe mu bawuteguye, Senateri Lindsey Graham w’umu-Repubulika, yatangaje ko ntacyo ibihano bisanzweho byagezeho kuko Uburusiya nyuma yo kwivanga mu matora y’Amerika aheruka burimo gushaka kongera kwivanga no mu matora y’ umwaka utaha
Ati: “Ibyo duteganya byo bizahungabanya Putin na leta kugera igihe bazahagarikira kwinjira mu matora yacu no kugaba ibitero byo mu ikoranabuhanga ku bikorwa remezo byacu, kugera igihe bazavira mu ntara ya Crimee y’igihugu cya Ukraine no muri Syria.”
Mugenzi we w’umu-Demokarate bafatanije, Senateri Bob Mendendez, nawe yagize, ati: “Tugomba gukarira Putin kugera igihe azumvira ko tudashobora kwihanganira imyitwarire ye.”
Ibihano bishya biteganya guteza leta y’Uburusiya ingorane mu rwego rwo kuguza amafaranga, mu rwego rw’ingufu, kugura ubutare bwa uranium mu mahanga. Biteganya kandi no gukora ku byegera bya Perezida Putin mu nzego za politiki n’ubukungu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *