skol
fortebet

Angela Merkel yatangaje ko asigaje imyaka 3 akava ku butegetsi

Yanditswe: Monday 29, Oct 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ Ubudage Chanceliere Angela Merkel yatangaje ko iyi manda aherutse gutorerwa nirangira nta wundi mwanya w’ ubuyobozi mu bya politiki azaba agishaka.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru w’ imyaka 64 y’ amavuko n’ uburebure bwa 1,65m yabibwiye abanyamakuru I Berlin kuri uyu wa 29 Ukwakira 2018.

Merkel yanavuze ko mu Ukuboza atazongera guhatanira kuyobora ishyaka CDU ayobora kuva muri 2000. Ishyaka CDU kuri iki Cyumweru ryatakaje amajwi 10% mu matora yo muri Leta ya Hesse, ibintu bitari byarigeze bibaho mu mbere.

Ikinyamakuru Le Figaro cyegeranyije ibintu 9 byagabanyije ubudahangarwa bwa Angella Merkel mu butegetsi harimo no kuba muri 2015 yaremeye ko igihugu cye giha ubuhungiro abantu ibihumbi 900.

Angela Merkel yavutse tariki 17 Nyakanga 1954, yize ubugenge atorerwa kuyobora Ubudage muri 2005.

BBC yatangaje ko Annegret Kramp-Karrenbauer ariwe uhabwa amahirwe yo gusimbura Merkel ku buyobozi bw’ ishyaka CDU , magingo aya akaba ari Umunyamabanga w’ ishyaka.

Minisitiri w’ ubuzima Jens Spahn wanenze Angela Merkel kuri gahunda yo kureka impunzi zikinjira mu gihugu nawe uyu mwanya arawushaka

Angela Merkel ayoboye manda ya 4 ibintu ubusanzwe bitamerewe mu bihugu by’ i Burayi ko umukuru w’ igihugu atinda ku butegetsi. Azarangiza manda ye kane muri 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa