skol
fortebet

António Guterres wa UN yitezweho guhura na ba Perezida Putin i Moscow na Zelensky i Kyiv

Yanditswe: Saturday 23, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru wa UN António Guterres mu ntangiriro z’icyumweru gitaha byitezwe ko ahura na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, akanagirana inama y’akazi akanasangira ifunguro ryo ku manywa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sergei Lavrov, mu murwa mukuru Moscou.

Iyi dipolomasi ye nk’umuhuza yo kunyura ku mpande zihanganye (izwi nka ’shuttle diplomacy’) mu ntambara, nyuma yaho izamwerekeza mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine ku wa kane, guhura na Perezida Volodymyr Zelensky na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dmytro Kuleba.

Mu bihe bya vuba aha bishize, uyu mukuru wa ONU yocyejwe igitutu ngo arusheho kugira uruhare mu buhuza bugamije gusoza iyi ntambara yo muri Ukraine.
Mu mabaruwa yoherereje abo bategetsi b’ibihugu byombi ayanyujije ku biro bihagarariye buri gihugu muri ONU, yasabye ko habaho ibiganiro "ku ntambwe zihutirwa zo kuzana amahoro muri Ukraine no kuri ejo hazaza h’umubano [wabo]".

Uburusiya na Ukraine biri mu bihugu binyamuryango byatangiranye na ONU ubwo yashingwaga mu 1945.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa