skol
fortebet

Antony Blinken yemeje ko Ibihugu bya Afurika bifatwa nk’ibikoresho by’Iterambere ry’ibikize ku isi

Yanditswe: Tuesday 09, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika yavuze ko Washington “itazategeka” amahitamo Africa ikwiye gufata kandi “nta n’undi ukwiye kubikora”.
Antony Blinken yagize ati: “Ibihugu bya Africa byafashwe nk’ibikoresho by’iterambere ry’ibindi bihugu, aho kuba iby’iryabyo bwite.”
Blinken ari ruzinduko muri Africa y’Epfo, aho arumereza muri DR Congo hamwe no mu Rwanda.
Washington irimo gushaka kunagura imibanire na Africa muri iyi minsi Uburusiya n’Ubushinwa biri kongera ingufu n’ijambo bifite (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika yavuze ko Washington “itazategeka” amahitamo Africa ikwiye gufata kandi “nta n’undi ukwiye kubikora”.

Antony Blinken yagize ati: “Ibihugu bya Africa byafashwe nk’ibikoresho by’iterambere ry’ibindi bihugu, aho kuba iby’iryabyo bwite.”

Blinken ari ruzinduko muri Africa y’Epfo, aho arumereza muri DR Congo hamwe no mu Rwanda.

Washington irimo gushaka kunagura imibanire na Africa muri iyi minsi Uburusiya n’Ubushinwa biri kongera ingufu n’ijambo bifite muri Africa.

Blinken yavuze ko kwifata kwa Africa gutuma hari ubwo ifatwa nk’idafite umurongo mu mibanire mpuzamahanga.

Ati: “Igihe n’ikindi, babwiwe gufata uruhande mu mahari hagati y’abakomeye ari kure cyane y’ibibazo by’abantu babo ubwabo.”

Yatangaje ko muri Africa leta ya Amerika ishyize imbere ibirimo demokarasi, ishoramari, umutekano, kuzahuka nyuma ya Covid, n’ingufu zidahumanya.

Yavuze ku itsinda ry’abacanshuro b’abarusiya, Wagner Group, rimaze igihe rikorera mu bihugu bimwe bya Africa nka Libya, rikavugwa no muri Mali na Centrafrique.

Yarishinje ko “Kremlin iriri inyuma” mu gukoresha “umutekano mucye mu gusahura umutungo no gukora ibyaha nta gikurikirana.”

Leta y’Uburusiya yahakanye amahuriro ayo ariyo yose n’iryo tsinda ryigenga rya gisirikare rikora mu by’umutekano.

Blinken na mugenzi we Naledi Pandor wa Africa y’Epfo, bavuze ku mubano w’amateka w’ibihugu byombi, n’impamvu z’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubuzima na siyanse.

‘Habaye ikintu cyo gutegeka no kwibasira’

Aba bategetsi kandi baganiriye ku ntambara muri Ukraine

Madamu Pandor yavuze ko we na Blinken bagize “ibiganiro by’ukuri aho hamwe na hamwe tutahuzaga – ariko ntabwo byangije ubu bucuti”, ati: “ahubwo byabukomeje.”

Mu gihe Pandor yemeje ko Amerika itigeze igerageza kubwiriza Africa y’Epfo icyo igomba gukora ku mibanire yayo n’ibihugu bikomeye ku isi, yavuze ko “ku bijyanye n’abo dukorana mu Burayi n’ahandi habaye ikintu cyo gutegeka no kwibasira”.

Pandor yanenze nanone umushinga w’itegeko uri mu nteko ya Amerika avuga ko ushobora guhana ibihugu bya Africa kuko bitafashe uruhande mu ntambara muri Ukraine.

Umubano wa Amerika na Africa y’Epfo wandujwe no kuba iki gihugu kitaragize uruhande gifata ku bitero by’Uburusiya muri Ukraine, cyangwa kwamagana Moscow nk’uko bisabwa n’ibihugu by’iburengerazuba.

Hafi kimwe cya kabiri cy’ibihugu byifashe kuri uwo mwanzuro wo muri Werurwe(3) wo kwamagana “ubushotoranyi” bw’Uburusiya ni ibyo muri Africa.

Mu ijambo rye, Blinken yavuze ko ibura n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ari ingaruka z’intambara Uburusiya bwatangije, yizeza ko Amerika izafasha ibihugu bya Africa byagizweho ingaruka n’iyo ntambara.

Blinken ni undi mutegetsi wo mu gihugu gikomeye urimo kugerageza ubucuti n’ijambo muri Africa.

Mbere ye, mu mpera z’ukwezi gushize, mugenzi we w’Uburusiya, Sergei Lavrov, yasuye Africa avuga ko ibihano uburengerazuba bwafatiye Moscow aribyo byatumye ibiciro by’ibinyampeke bitumbagira muri Africa.

Hafi muri icyo gihe, Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa nawe yasuye Cameroun, Benin, na Guinea Bissau aho yanyomoje ibyariho bivugwa na Lavrov ku mpamvu y’izamuka ry’ibiciro by’ibinyampeke.

Mu Ukuboza(12), Washington izakira inama ya mbere nini yatumiwemo abakuru b’ibihugu bya Africa, yo kuganirira inyungu z’ubucuruzi na politiki.

BBC

Ibitekerezo

  • Uretse ibikoresho by’intambara se,ki numva nta kindi gicuruzwa gifitiye rubanda nyamwinshi akamaro ndabona ku isoko! Mayonaise gusa se?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa