skol
fortebet

Ba maneko bakomeye mu Burayi na Amerika barashaka kwinjira mu mutwe wa Putin

Yanditswe: Sunday 20, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yaheze mu isi ifunze yishyizemo, nkuko byemezwa na ba maneko b’i Burayi n’Amerika. Kandi ibyo birabahangayikishije.
Mu gihe cy’imyaka bashatse kwinjira imbere mu mutwe wa Bwana Putin, ngo basobanukirwe neza ibyo ashaka gukora.
Mu gihe bisa nkaho ingabo z’Uburusiya zashaye muri Ukraine, gucyenera kubikora - gushaka kwinjira mu mitekerereze ye - byarushijeho kuba ngombwa, mu gihe bagerageza gutahura icyo azakora ari ku gitutu.
Kumenya icyo atekereza bizaba (...)

Sponsored Ad

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yaheze mu isi ifunze yishyizemo, nkuko byemezwa na ba maneko b’i Burayi n’Amerika. Kandi ibyo birabahangayikishije.

Mu gihe cy’imyaka bashatse kwinjira imbere mu mutwe wa Bwana Putin, ngo basobanukirwe neza ibyo ashaka gukora.

Mu gihe bisa nkaho ingabo z’Uburusiya zashaye muri Ukraine, gucyenera kubikora - gushaka kwinjira mu mitekerereze ye - byarushijeho kuba ngombwa, mu gihe bagerageza gutahura icyo azakora ari ku gitutu.

Kumenya icyo atekereza bizaba ingenzi cyane mu kubuza ko aya makuba afata indi ntera akagera ku rwego rutigeze rugerwaho mbere.

Hashize igihe hari uguhwihwisa ko Perezida Putin arwaye, ariko abasesenguzi benshi bemeza ko mu by’ukuri yagiye mu kato akitandukanya n’ibitekerezo ibyo ari byo byose byamubwira ibitandukanye n’ukuntu we abona ibintu.

Kujya mu kato kwe byigaragaje mu mafoto y’inama ze, nk’igihe yahuraga na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron mu kwezi kwa kabiri. Bombi bari bicaye bitaruye (batandukanye) cyane ku mpera z’ameza maremare. Byanigaragaje mu nama Bwana Putin yagiranye n’abagize itsinda rye bwite ry’umutekano w’igihugu ku munsi wabanjirije intambara kuri Ukraine.

Gahunda ya gisirikare ya Bwana Putin yo mu ntangiriro y’intambara, yari imeze nk’iyateguwe na maneko wo mu butasi bw’Uburusiya bwo mu gihe cya kera bwa KGB, nkuko bisobanurwa na maneko umwe wo ku rwego rwo hejuru wo mu burengerazuba bw’isi (Uburayi n’Amerika).

Uwo maneko avuga ko iyo gahunda ya gisirikare yakozwe n’"agatsiko gato ko mu ibanga", kibanda cyane ku kuba uwo mugambi utamenyekana. Ariko ibyavuyemo ni akajagari (akavuyo). Abayobozi b’ingabo b’Uburusiya ntibari biteguye ndetse abasirikare bamwe bambutse umupaka batazi ibyo barimo gukora.

Ni we wenyine ufata icyemezo

Ba maneko b’i Burayi n’Amerika, ku makuru bacyesha abantu badashaka gutangaza, bari bazi byinshi kuri izo gahunda kurusha benshi mu b’imbere mu butegetsi bw’Uburusiya. Ariko ubu bugarijwe n’indi ngorane - gusobanukirwa icyo umutegetsi w’Uburusiya azakurikizaho. Kandi ibyo ntibyoroshye kubimenya.

John Sipher, wahoze akuriye ibikorwa by’ubutasi mu Burusiya by’ikigo cy’ubutasi bwo mu mahanga cy’Amerika (CIA), arasobanura ati: "Ingorane ku gusobanukirwa ibyo Kremlin [ibiro bya Perezida] igiye gukora ni uko Putin ari we wenyine ufata icyemezo i Moscow.

"Kandi nubwo ibyo atekereza akenshi bisobanuka binyuze mu magambo avuga ku mugaragaro, kumenya uko azabikoraho ni ingorane ikomeye yo mu rwego rw’ubutasi".

Sir John Sawers, wahoze akuriye ikigo cy’ubutasi bwo mu mahanga cy’Ubwongereza kizwi nka MI6, yabwiye BBC ati: "Biragoye cyane mu butegetsi burimo kurinda cyane nk’ubw’Uburusiya kubona amakuru y’ubutasi y’ingirakamaro ajyanye n’ibirimo kubera mu mutwe w’umuyobozi cyane cyane iyo benshi cyane mu bantu be bwite na bo batazi ibirimo kuba".

Putin, ni ko ba maneko bo ku rwego rwo hejuru bavuga, ari ahantu ha wenyine yikoreye h’imitekerereze, aho amakuru macye cyane yo hanze ari yo amugeraho, by’umwihariko ayaba ashobora guhindura ibyo atekereza.

Adrian Furnham, umwarimu wa kaminuza wigisha ibijyanye n’imitekerereze n’imyitwarire ya muntu akaba n’umwe mu banditsi babiri b’igitabo kigiye gusohoka cyitwa ’The Psychology of Spies and Spying’, agira ati: "Yazize icengezamatwara rwe bwite kuko atega amatwi gusa umubare runaka w’abantu ubundi agakumira ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Ibi bituma agira ishusho idasobanutse y’isi". Ibyago birimo ni ibyo uyu mwarimu yise "kugendera mu kigare" aho buri wese ashimangira uko Putin we abona ibintu. Profeseri Furnham ati: "Niba azira [abiterwa no] kugendera mu kigare ducyeneye kumenya abari muri icyo kigare".

Abari hafi ye Bwana Putin avugana na bo nta na rimwe bigeze baba benshi, ariko ku bijyanye no gufata icyemezo cyo gutera Ukraine, baragabanutse basigara ari abantu bacyeya cyane, nkuko byemezwa na ba maneko bo ku rwego rwo hejuru b’i Burayi no muri Amerika, bavuga ko ari abo bose "bizera by’ukuri" bahuje imitekerereze na Bwana Putin hamwe n’ibyo akunda gutekerezaho cyane.

Gutekereza ko abamuri hafi babaye bacyeya byashimangiwe ubwo yacyahaga (yanengaga) ku mugaragaro umukuru w’ikigo cy’ubutasi bwo mu mahanga cy’Uburusiya ubwo bari mu nama mbere gato yuko Uburusiya bugaba igitero kuri Ukraine - ibyagaragaye nko gukoza isoni uwo mutegetsi. Ijambo yavuze hashize amasaha nyuma yaho na ryo ryahishuye umugabo urakaye kandi watwawe no gutekereza cyane kuri Ukraine no ku Burayi n’Amerika.

Abamukurikiranye bavuga ko Perezida w’Uburusiya akoreshwa no gushaka kuva mu kibonwa nk’ikimwaro (isoni) Uburusiya bwagize mu myaka ya 1990, hamwe no kugira imyemerere yuko Uburayi n’Amerika bafite intego yo gukomeza gushyira hasi Uburusiya no kumukura ku butegetsi. Umuntu umwe wahuye na Bwana Putin yibuka ukuntu yatwawe cyane no kureba za videwo zerekana Col Muammar Gaddafi, wahoze ategeka Libya, arimo kwicwa mu 2011 nyuma yo kuvanwa ku butegetsi.

Umugabo areba kuri za televiziyo, zitangaza ’live’ ikiganiro ngarukamwaka Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin agirana n’abanyamakuru, aha ni mu iduka ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga ry’i Moscow, ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa mbere mu 2006.

Ubwo umukuru wa CIA William Burns yasabwaga gusuzuma imitekerereze ya Bwana Putin, yavuze ko "amaze imyaka myinshi ahira mu kibatsi kigizwe n’akarengane no kwiyemeza intego", anavuga ko ibitekerezo bye "byakomeye" kandi ko "yarushijeho kuba wenyine" yitarura ibindi bitekerezo binyuranye n’ibye.

Perezida w’Uburusiya ni umusazi? Icyo ni ikibazo abantu benshi b’i Burayi n’Amerika bibajije. Ariko inzobere nkeya ni zo zibona ko icyo kibazo hari icyo gifashije. Impuguke imwe mu mitekerereze n’imyitwarire ya muntu akaba anazobereye muri ibi yavuze ko ikosa ari ukwibwira ko kuko tudashobora gusobanukirwa icyemezo nk’icyo gutera Ukraine, duhita twishyiramo ko umuntu wagifashe ari "umusazi".

CIA ifite itsinda rikora "isesengura ku buyobozi" ku bafata ibyemezo bo mu mahanga, igendeye ku mugenzo uhera ku magerageza yo gusobanukirwa imitekerereze ya Adolf Hitler. Abagize iryo tsinda biga amateka y’uwo muntu, umubano we ndetse n’ubuzima (amagara) bwe, bahereye ku makuru y’ubutasi y’ibanga.

Ahandi bakura amakuru ni ku bantu bahuye n’abo bategetsi imbona nkubone, nk’urugero abandi bategetsi bagenzi babo. Mu mwaka wa 2014, amakuru yavuze ko uwari umutegetsi w’Ubudage Angela Merkel yabwiye uwari Perezida w’Amerika Barack Obama ko Bwana Putin yari abayeho "mu yindi si". Hagati aho, Perezida Macron, ubwo yagiranaga inama na Bwana Putin mu kwezi gushize, byatangajwe ko yasanze Perezida w’Uburusiya "yikanyije [akakaye] cyane, ari mu kato cyane" ugereranyije no mu bihe bagiye bahura mbere yaho.

Haba hari ikintu cyahindutse? Bamwe bahwihwisa - nta gihamya nyinshi batanga - ko bishobora kuba biterwa n’ubuzima bwe butameze neza cyangwa biterwa n’imiti. Abandi bavuga ku mpamvu zijyanye n’imitekerereze n’imyitwarire, nko kuba yumva ko igihe cye ku butegetsi kirimo kumushirana kugira ngo abe yashyira mu bikorwa icyo abona nk’inshingano ye yo kurinda Uburusiya no kubusubiza ubuhangange bwabwo. Biraboneka ko Perezida w’Uburusiya yishyize mu kato akitandukanya n’abandi mu gihe cy’icyorezo cya Covid, kandi ibi na byo bishobora kuba hari ingaruka byagize ku mitekerereze ye.

Kenneth Dekleva, wahoze ari muganga wa leta y’Amerika ndetse wanahoze ari umudipolomate, ubu ukora mu kigo George HW Bush Foundation cyiga ku mubano w’Amerika n’Ubushinwa, agira ati: "Bishoboka ko Putin adafite uburwayi bwo mu mutwe, cyangwa ngo abe yarahindutse, nubwo ubu agira guhubuka [guhutiraho] cyane, kandi mu myaka ya vuba ishize bikaba bishoboka ko yagiye mu kato kurushaho".

Ariko guhangayika kuriho ubu kuraterwa no kuba amakuru yizewe akigoranye kuba yagera ku itsinda rito ry’abari hafi ya Bwana Putin. Inzego ze z’ubutasi zishobora kuba zaratsetaga ibirenge mbere y’igitero ku kuba zamubwira ikintu icyo ari cyo cyose zibona ko adashaka kumva, zikamuha amagereranya meza y’ukuntu igitero cyari kugenda n’ukuntu ingabo z’Uburusiya zizakirwa mbere y’intambara. Kandi muri iki cyumweru, maneko umwe wo ku rwego rwo hejuru wo mu burengerazuba bw’isi yavuze ko Bwana Putin ashobora kuba atabona ko ibintu birimo kugenda nabi ku ngabo ze, nkuko amakuru y’ubutasi abo mu burengerazuba bafite abigaragaza. Ibyo bituma habaho guhangayika ku kuntu yakwitwara ibintu birushijeho kuba bibi ku Burusiya.

BBC

Ibitekerezo

  • Mwabanyamakurumwe mujye mugababanya kwamamaza urwango mutazi iyo ruva putine yanze kwicarana na ma coro wubufarasta kuko macoro yanze kwipimisha corona byose nimwe muba mwabivuze mubikuye mubandi banyamakuru 2ba tubikurikirana erega haaa

    Ibyo ni ibigambo gusa no gushaka gusebanya. Ubu Amerika ni bo bazi amabanga y’uburusiya? Ni ugushaka kwigaragaza ariko USA tumaze kubamenya.
    Iyo birirwa batangaza abajenerali bamaze gupfa b’uburusiya, n’uko Ukraine badapfa?

    Putin, maneko ziburayi na America ntizamuvuga neza kuko yaberetse ko atabatinya ndetse

    Putin, maneko ziburayi na America ntizamuvuga neza kuko yaberetse ko atabatinya ndetse arambiwe agasuzuguro kabo Putin yakoze ibyo yakagombye gukora nano nibakore ibyabo bareke amagambo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa