skol
fortebet

Bemba yiyunze ku baherutse kwifatira ku gahanga Karidinali Ambongo uherutse mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 05, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi wa RD Congo, Jean-Pierre Bemba, ntiyariye iminwa mu kuburira abantu bose barwanya byimazeyo ivugurura ry’itegeko nshinga ryifuzwa n’umukuru w’igihugu Felix Tshisekedi .

Sponsored Ad

Bemba avugana n’abanyamakuru, yamaganye disikuru yise rutwitsi zatanzwe n’abayobozi b’amadini, mbere yo gutinda ku nyungu Kiliziya Gatolika ikura muri za diyosezi.

Atiriwe avuga izina rya Karidinali Fridolin Ambongo, Jean-Pierre Bemba yamaganye ibyo bikorwa maze ahamagarira abayobozi b’amadini guhuriza hamwe abaturage ba Congo nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.

Ku bijyanye n’uwahoze akorana na we, Olivier Kamitatu, ubu wegereye uwo batavuga rumwe muri politiki, Moïse Katumbi, Bemba yagaragaje impungenge zo guhindagura aho ahagaze mu gihe kitarenze imyaka itanu ku kibazo kimwe.

Jean-Pierre Bemba yavuze ko yiteguye guhishura amazina y’abantu bahungabanya ubumwe bw’igihugu, asezeranya kuvuga abantu bica Repubulika mu kiganiro kizakurikira.

Ikigaragara ni uko Jean-Pierre Bemba ashyigikiye ivugurura ry’itegeko nshinga ntabwo rihindura Itegeko Nshinga. Icyakora, yanze yivuye inyuma ko ingingo y’ibanze iriho ari itegeko. Ku bwe, ivugurura rigomba gukora ku ngingo enye zikurikira: 1, 13, 51 na 198.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa