skol
fortebet

Blinken yemeje ko US ihangayikishijwe na Raporo "yizewe" ishinja u Rwanda gufasha M23

Yanditswe: Wednesday 10, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, kuri uyu wa kabiri yavuze ko Amerika itewe impungenge na raporo yemewe ivuga ko u Rwanda rufasha inyeshyamba za M23 zikorera mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo.
Yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa kuri uyu wa kabiri ari kumwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo, Christophe Lutundula, mu ruzinduko rwe muri Afurika yatangiriye muri Afurika y’epfo, asoreza i Kigali, (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, kuri uyu wa kabiri yavuze ko Amerika itewe impungenge na raporo yemewe ivuga ko u Rwanda rufasha inyeshyamba za M23 zikorera mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo.

Yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa kuri uyu wa kabiri ari kumwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo, Christophe Lutundula, mu ruzinduko rwe muri Afurika yatangiriye muri Afurika y’epfo, asoreza i Kigali, aho agera kuri uyu wa gatatu.

Umunyamakuru Tracy Wilkinson w’ikinyamakuru Los Angeles Times, yabajije uyu mukuru w’ububanyi n’amahanga bw’Amerika niba abaza u Rwanda ku birego byuko rufasha inyeshyamba zibasira abasivile muri Congo.

Yanamubajije niba leta y’Amerika yemeranya n’ibikubiye muri raporo y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) - itarasohoka - ikubiyemo ibyo birego kandi isa nk’ibifitiye ibimenyetso.

Mu kumusubiza, Blinken yavuze ko iyo ngingo yayibanzeho mu kiganiro yagiranye na Perezida wa DR Congo Félix Tshisekedi.

Ati: "Izaba kandi izingiro ry’ikiganiro na Perezida [Paul] Kagame turi mu Rwanda".

Yongeyeho ati: "Duhangayikishijwe cyane n’amakuru yo kwizerwa yuko u Rwanda rwahaye ubufasha M23.

"Turasaba impande zose zo mu karere guhagarika ubufasha ubwo ari bwo bwose cyangwa ubufatanye na M23 cyangwa, ku bw’ibyo, n’undi mutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro utari uwa leta.

"Ibyo ni ingenzi cyane mu by’ukuri mu kuzana amahoro n’umutekano mu karere.

"Kandi turashishikariza imitwe ubwayo – M23, imitwe yose yitwaje intwaro itari iya leta ikorera mu burasirazuba bwa DRC – guhagarika urugomo, gushyira intwaro hasi, kujya mu biganiro, uko ari [bibaye] ngombwa, na leta".

Blinken yavuze ko kwinjira muri DR Congo kw’ingabo z’amahanga "kugomba gukorwa mu mucyo, ku ruhushya rwa DRC, kutabangamiye ubutumwa bwa UN, kandi kukabanza kumenyeshwa Akanama k’Umutekano [ka UN], nkuko biteganywa n’umwanzuro wa UN".

Kugaruka k’umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Kongo kwatumye umwuka mubi hagati y’ibyo bihugu bituranye ututumba.

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yabwiye abanyamakuru nyuma y’inama ye na perezida wa Kongo,Felix Tshisekedi ati: "Duhangayikishijwe cyane na raporo zizewe zerekana ko u Rwanda rwashyigikiye M23."

Yashimangiye ati: "Ibihugu byose bigomba kubahiriza ubusugire bw’imipaka y’abaturanyi babyo."

RD Kongo ishinja u Rwanda kuba rufasha uwo mutwe ariko u Rwanda rwakomeje kubihakana ahubwo narwo rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR.

Blinken yabivugiye mu murwa mukuru Kinshasa, aho yageze kuri uyu wa kabiri. Ni igihugu cya kabiri agezemo,nyuma y’aho aviriye muri Afrika y’Epfo. Anthony Blinken yabonanye na Prezida Felix Tshisekedi.

Blinken ateganya kugenderera u Rwanda kuri uyu wa gatatu. Yavuze ko ibihugu byose bikwiye kubahiriza imipaka y’ibihugu bituranye, kandi avuga ko atazarya umunwa azabivugana na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Blinken yavuze ko urugendo rwe mu karere rugamije kwemeza ko Amerika ishyigikiye ibiganiro bihagarariwe na Angola na Kenya kugira intambara ihagarare kandi imipaka ya Kongo yubahirizwe.

BBC

Ibitekerezo

  • Erega icyari kigoye nugufata igihugu turagifite basha!!!! mwiyahure

    Erega icyari kigoye nugufata igihugu turagifite basha!!!! mwiyahure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa