skol
fortebet

Bob Wine uherutse gutorerwa kuba umudepite yavuze ko adashaka kwitwa umunyapolitiki

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2017

Sponsored Ad

Robert Kyagulanyi benshi bazi nka Bob Wine, Umuririmbyi w’ Umunya Uganda uherutse gutorerwa kuba umudepite mu nteko ishinga amategeko yavuze ko adakwiye kubonwa mu ishusho y’ umunyapolitiki kuko umunyapolitiki bivuze ikindi kintu avuga ko akwiye kubonwa nk’ umuyobozi.
Yabitangarije imwe muri televiziyo zo muri Uganda mu kiganiro yagiranye nayo mu mpera z’ icyumweru gishize.
Yagize ati “Ntabwo ndi umunyapolitiki kubera ko ijambo umunyapolitiki ridasobanura njyewe. Ku bwanjye ijambo (...)

Sponsored Ad

Robert Kyagulanyi benshi bazi nka Bob Wine, Umuririmbyi w’ Umunya Uganda uherutse gutorerwa kuba umudepite mu nteko ishinga amategeko yavuze ko adakwiye kubonwa mu ishusho y’ umunyapolitiki kuko umunyapolitiki bivuze ikindi kintu avuga ko akwiye kubonwa nk’ umuyobozi.

Yabitangarije imwe muri televiziyo zo muri Uganda mu kiganiro yagiranye nayo mu mpera z’ icyumweru gishize.

Yagize ati “Ntabwo ndi umunyapolitiki kubera ko ijambo umunyapolitiki ridasobanura njyewe. Ku bwanjye ijambo umunyapolitiki bivuze ikindi kintu. Ndi umuyobozi”

Bob wine abitangaje ibi nyuma y’ iminsi mike atsindiye umwanya w’ ubudepite yari ahanganiye n’ abantu batandukanye barimo William Sitenda Ssebalu wo ishyaka NRM ririku butegetsi na Apollo Kantinti wo muri ishyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi FDC.

Uretse aba bombi bari bahanganye na Bob Wine baturutse mu mashyaka hari na Nkunyingi Muwada na Dr. Sowedi Kayongo Male bari biyamamaje nk’ abakandida bigenga kimwe na Bob Wine.

Uyu muhanzi w’ imyaka 35 y’ amavuko ku wa Kane w’ icyumweru gishize akimara kumenya ko yatsinze amatora yavuze yari abyizeye ko azatsinda.

Bob Wine yavuze ko mu mabyiruka ye yasanze politiki ifite amateka mabi aho yakuriye.

Yagize ati “Njye ubwanjye nakuze ntashaka kujya muri politiki kubera ko nabyirutse mu bihe bibi bya politiki aho politiki byavugaga ibyago, bigasobanura urupfu, bigasobanura ivangura, politiki byasobanuraga ibibi byose”.

Yongeyeho ati “Nakuze mfite icyizere ko bizahinduka, n’ ubu maze kuba mukuru ntakirahinduka. Nasanze niba nshaka impinduka ngomba kuzigiramo uruhare mpitamo kuyoboka iy’ amatora”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa