skol
fortebet

Boris Johnson aregura nk’umukuru w’ishyaka ariko agume kuyobora kugeza ku muhindo [Yavuguruwe]

Yanditswe: Thursday 07, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi, Boris Johnson aregura ku mwanya wo kuba umukuru w’ishyaka,Conservative,ariko akomeze kuba minisitiri w’intebe w’Ubwongereza kugeza mu muhindo.Ibi byatewe n’igitutu cy’abagize guverinoma bari kwegura ubutitsa.
Amakuru Sky News dukesha iyi nkuru yabonye, nuko ngo Bwana Johnson yavuganye n’umuyobozi wa Conservative backbench 1922 Committee, Sir Graham Brady maze amwemerera ko agiye kwegura aho azasimburwa n’umuyobozi wa Tory uzashyirwaho n’inama y’ishyaka izaba mu Kwakira.
Umuvugizi (...)

Umuvugizi w’ibiro bya Minisitiri w’intebe - bizwi nka No 10 Downing Street wihariye yagize ati: "Uyu munsi Minisitiri w’intebe aragira icyo atangariza igihugu."

Bwana Johnson azaguma kuba Minisitiri w’intebe kugeza ku muhindo (iremba mu Kirundi) w’uyu mwaka.

Ibi bije nyuma y’aho umunyamabanga mushya w’uburezi, Michelle Donelan yeguye ku mirimo ye nyuma y’amasaha 36 yari amaze kuri uwo mwanya, Chancellor Nadhim Zahawi yabwiye minisitiri w’intebe "genda nonaha" hanyuma umunyamabanga w’ingabo, Ben Wallace yikura mu bashyigikiye Johnson.

Bikurikiranye kandi n’igitutu gikomeye Bwana Johnson yashyizweho nabo mu ishyaka rye,n’abaminisitiri benshi beguye umusubirizo.

Ku myaka ibiri n’iminsi 349 (kuva mu mwaka wa 2019 kugeza muri uyu wa 2022), abaye umwe muri ba Minisitiri w’intebe b’Ubwongereza bamaze igihe kigufi ku buyobozi.

Uyu mutegetsi yari yimye amatwi abamusabaga kwegura byihuse kuri uyu wa gatatu n’ubwo aba babimusabaga bari basanzwe ari abanyamabanga be b’imbere yizera barimo na Priti Patel na Grant Shapps.

Umunyamabanga wa Leta wa Pays de Galles/Wales, Simon Hart, niwe mutegetsi wa leta ye weguye bwa nyuma , mu gihe umucamanza mukuru Suella Braverman nawe yatangiye kugaragaza ibitagenda neza.

Mu guhangana n’abamurwanya, Boris Johnson yirukanye umunyamabanga ushinzwe imibereho myiza n’uburinganire Michael Gove mu buryo butangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa