skol
fortebet

Brazil yashyiriyeho itegeko rikomeye abanyamahanga bayisura

Yanditswe: Sunday 12, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umucamanza wo mu rukiko rw’ikirenga muri Brazil yategetse ko abanyamahanga basuye iki gihugu bazajya basabwa icyemezo cyuko bakingiwe Covid-19 kugira ngo bemererwe kwinjira.

Sponsored Ad

Iki cyemezo cy’umucamanza gitesheje agaciro amabwiriza yari yaratanzwe mbere n’ikigo cy’igihugu cy’ubuvuzi asaba abanyamahanga kwerekana gusa icyemezo cy’igipimo cya PCR cyuko badafite Covid.

Umucamanza yavuze ko byaba ibintu bidashoboka kugenzura abaza muri Brazil bose no kwirinda ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa Covid yihinduranyije bwa Omicron.

Ingamba zirimo koroshya zari zaratumye iki gihugu kimenyekana cyane muri ba mukerarugendo badakingiye.

Iki cyemezo cy’umucamanza kirimo kubonwa nk’ukundi gutsindwa kwa Perezida Jair Bolsonaro, wakomeje kubangamira ibikorwa byo guhangana n’ikwirakwira ry’iyi virusi muri iki gihugu kiri mu byashegeshwe cyane n’iki cyorezo.

Bwana Bolsonaro, uvuga ko atarakingirwa, yari yanze ubusabe bw’ikigo cy’igihugu cy’ubuvuzi, Anvisa, bwuko abagera mu gihugu basabwa kwerekana icyemezo cyuko bakingiwe Covid.

Umucamanza Luís Roberto Barroso yavuze ko hari ugusonera kuzabaho ku bantu bavuye mu bihugu byananiwe gukingira benshi mu baturage babyo. Abo bazasabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi itanu bakigera muri Brazil.

Ntibizwi igihe ibi bisabwa bishya bizatangira gukurikizwa.

Ibi bitangajwe mbere y’igihe cy’impeshyi (iki) kiba kirimo ibikorwa byinshi cyane muri iki gihugu, aho imijyi iba irimo ibirori byo kwizihiza umunsi ubanziriza umwaka mushya, no gukora imitambagiro.

Ariko ibirori byinshi byamaze kuburizwamo kubera ubwoko bushya bwa Omicron. Mu mujyi wa Rio de Janeiro, imiriro y’ibyishimo (fireworks/feu d’artifice) izwi cyane ku mwaro wa Copacabana ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa cumi na kabiri, yaburijwemo ku mwaka wa kabiri wikurikiranya.

Kuva iki cyorezo cyatangira, Brazil imaze gutangaza abantu miliyoni 22 banduye Covid-19 n’abantu 616,000 bishwe na yo. Abagera hafi kuri 65% by’abaturage bayo bamaze gukingirwa byuzuye.

Kugeza ubu iki gihugu kimaze kwemeza ko abantu bane basanzwemo ubwoko bushya bwa Omicron.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa