Burkina Faso yahagaritse by’igihe cy’amezi igitangazamakuru cy’ ijwi ry’Amerika
Yanditswe: Thursday 10, Oct 2024
Ubutegetsi bwa gisirikari muri Burkina Faso bwatangaje ko bwahagaritse igihe cy’amezi atatu Ijwi ry’Amerika kubera ibitekerezo by’umwe mu banyamakuru bakorera iyo radiyo mpuzamahanga. Bwategetse kandi ibintangazamakuru byo mu gihugu guhagarika guhitisha amakuru y’ibinyamakuru mpuzamahanga byose.
Ni icyemezo cyatangajwe n’inama nkuru y’itangazamakuru muri icyo gihugu, CSC. Urwo rwego rwashinje Ijwi ry’Amerika guca intege ingabo muri Burkina Faso no muri Mali, mu kiganiro cyatambutse mu tariki ya 19 y’ukwezi kwa Cyenda. Urwo rwego rukomeza ruvuga ko icyo kiganiro cyanatambutse ku ma radiyo yigenga mu gihugu.
Muri iryo tangazo ryabuzaga ibitangazamakuru byo mu gihugu gukoresha amakuru ayo ari yo yose y’ibitangazamakuru mpuzamahanga, urwego CSC ruvuga ko ibitangazamakuru mpuzamahanga bikoresha amaradiyo y’imbere mu gihugu mu gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma kandi abogamye.
Muri iryo tangazo ritavuze mu buryo buziguye Ijwi ry’Amerika, CSC yavuze ko amakuru nk’ayo aba agamije guha isura nziza imitwe y’iterabwoba.
Ijwi ry’Amerika ryagerageje kuvugana n’abategetsi ba CSC ariko nimero zabo ntizacyamo. Ministeri y’ububanyi n’amahanga nayo ntiyasubije ubusabe bw’Ijwi ry’Amerika bwo kugira icyo ivuga kuri iryo hagarikwa.
Kugeza ubu ubuyobozi bw’Ijwi ry’Amerika nabwo ntiburagira icyo butangaza.
Si ubwa mbere ibiganiro by’Ijwi ry’Amerika bihagarikwa muri Burkina Faso. Mu kwezi kwa Kane na none Burkina Faso yahagaritse Ijwi ry’Amerika na BBC nyuma yo gutangaza inkuru zerekeye raporo y’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, ishinja ingabo za Burkina Faso guhohotera abaturage b’abasivili.
Icyo gihe umuyobozi w’agateganyo w’Ijwi ry’Amerika John Lippman yavuze ko Ijwi ry’Amerika rihagaze ku nkuru zaryo kuri Burkina Faso kandi rizakomeza gutangaza amakuru areba icyo gihugu mu buryo bwa kinyamwuga.
Abesesenguzi mu by’itangazamakuru bavuga ko kuva ubutegetsi bwa gisirikari bugiyeho muri 2022 binyuze muri kudeta, ubwisanzure bw’itangazamakuru bwasubiye inyuma cyane ari nako ubutegetsi buhagarika ibitangazamakuru no kwirukana mu gihugu abanyamakuru mpuzamahanga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *