skol

Burundi: UN yakoze urutonde rw’ abayobozi bakuru bakekwaho ibyaha bikomeye

Yanditswe: Monday 04, Sep 2017

Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Nzeli inzobere z’ umuryango w’ Abibumbye zasabye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha gutangiza ibirego ku byaha birimo ubwicanyi n’ iyicarubozo bikorerwa mu Burundi hagatungwa agatoki abayobozi bakuru b’ iki gihugu.
Izi nzobere zivuga ko zakoze urutonde rw’ abayobozi bakuru bakekwaho ibi byaha, zigaragaza, amazina y’ ukekwaho icyaha, igihe icyaha cyakorewe, n’ uko cyakozwe.
Kiomisiyo y’ Umuryango w’ abibumbye ivuga ko uwagera mu Burundi yabona ibimenyetso by’ uko (…)

Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Nzeli inzobere z’ umuryango w’ Abibumbye zasabye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha gutangiza ibirego ku byaha birimo ubwicanyi n’ iyicarubozo bikorerwa mu Burundi hagatungwa agatoki abayobozi bakuru b’ iki gihugu.

Izi nzobere zivuga ko zakoze urutonde rw’ abayobozi bakuru bakekwaho ibi byaha, zigaragaza, amazina y’ ukekwaho icyaha, igihe icyaha cyakorewe, n’ uko cyakozwe.

Kiomisiyo y’ Umuryango w’ abibumbye ivuga ko uwagera mu Burundi yabona ibimenyetso by’ uko ibyo byaha byabayeho kandi n’ ubu bikomeje gukorwa. Iyi komisiyo ivuga ko ibi byaha bifitwemo uruhare n’ abayobozi bakuru b’ iki gihugu.

Izi mpuguke eshatu za UN zatoranyije n’ Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu HRW, muri Nzeli 2016, zivuga ko mu Burundi hari umwuka cy’ ubwoba(Climate of fear).

The East African dukesha iyi nkuru ivuga ko muri raporo aba bagenzacyaha/ izi mpuguke bagaragaje ko mu Burundi abantu bakomeje kuburirwa irengero, guhohoterwa bishingiye ku gitsina, n’ ibindi.

Iyi raporo ivuga ko nubwo ibyo byaha byose bikorwa ngo ababikorwa ntibakurikirwa kuko muri iki gihugu hari umuco wo kudahana, ibi bakabiheraho basaba ICC gufungura ibirego vuba bishoboka.

Ngo impamvu basaba ko byakorwa mu maguru mashya ngo ni uko u Burundi bwasabye kuva mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ngo ibyo byaha bidakurikiranywe vuba na bwangu byazasaba ko ICC ihabwa uburenganzira n’ akanama gashinzwe amahoro ku Isi uburenganzira bwo gukuerikirana ibyo byaha.

Perezida Nkurunziza abifitemo uruhare?

Muri Mata 2015 nibwo mu Burundi handutse imvururu zishingiye kuri politiki zikongejwe n’ uko Perezida Nkurunziza yari amaze gutangaza ko aziyamamariza manda ayoboye magingo aya itavugwaho rumwe.

Amakuru UN ihabwa n’ imiryango mpuzamahanga itari iya Leta ni uko izo mvururu zahitanye ababarirwa hagati ya 500 na 2000, ibihumbi 400 bagakurwa mu byaho naho abanyapolitiki batavugarumwe n’ ubutegetsi babarirwa muri za mirongo bagahunga igihugu.

Raporo y’ izi mpuguke za UN ivuga ko ibi byaha bikorwa n’ inzego zishinzwe umutekano zirimo abakomeye mu gishirikare no mu gipolisi, n’ urubyiruko rushyigikiwe n’ ishyaka riri kubutegetsi ruzwi ku izina ry’ Imbonerakure.

Ibitekerezo

  • Turasavye Dushimitseko Abo Bose Bakekwa Kobakoze Ivyo vyaha Bofatwa bagakurikiranwa Nubutungane Bwigenga.Turakeneye Kumenya Amazina yabo kugira tube turabakumira.

    ese ubutungan mpuzamakungu bwohana abo nokwita ishirasoni nkuko Rwagasore yabivuze

    Ubwicanyi bubera I Burundi,bukorwa ahanini na Garde Presidentielle bafatanyije n’IMBONERAKURE.
    Aba bose bashyizweho na President Nkurunziza wiyita ngo ni UMUROKORE.Ntatinya gufata Bible,akajya guceza mu nsengero!! Mujye mwitondera abantu biyita Abarokore n’abiyita Abakozi b’imana.Hafi ya bose baba bafite uburyarya (Hypocrisy).Ni kimwe n’Abafarisayo.Berekaga abantu ko bakiranutse,nyamara bagakora ibyo imana yanga.Abiyita abakozi b’imana (pastors cyane cyane),barangwa no gukunda ifaranga,mu gihe YESU yasize adusabye gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8).YESU n’Abigishwa be,birirwaga mu mihanda no mu ngo z’abantu babwiriza ku buntu.
    Imana yanga cyane abantu b’Indyarya.Biriya president Nkurunziza akorana n’aba GP hamwe n’Imbonerakure,amenye ko imana izabibabaza.YESU yasize abujije Abakristu Nyakuri kutivanga mu byisi (Yohana 17:16).Niyo mpamvu Abakristu Nyakuri batajya muli Politike.You can’t stay innocent while you are a politician.Niyo mpamvu YESU yavuze ko iyi si iyoborwa na SATANI (Yohana 12:31).

    Mwatubwira urutonde bigeze bakora muri 1972 cyangwa 1993?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa