skol
fortebet

Ubwongereza na Amerika bise Ubushinwa akaga gakomeye ku isi

Yanditswe: Thursday 07, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakuru b’ubutasi mu Ubwongereza na Reta Zunze Ubumwe za Amerika bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru maze bababwira ko Ubushinwa bushobora guteza akaga.

Sponsored Ad

Abakuru b’ubutasi mu Ubwongereza na Reta Zunze Ubumwe za Amerika bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru maze bababwira ko Ubushinwa bushobora guteza akaga.

Umukuru w’ikigo FBI (gishinzwe iperereza muri Amerika) Christopher Wray avuga ko Ubushinwa ari bwo "kaga gakomeye cyane ku butunzi n’umutekano by’igihugu cy’Amerika”, kandi ko bwivanze no muri poritike, harimo no mu matora aheruka.

Umukuru wa MI5 (gishinzwe iperereza ry’igisirikare mu Bwongereza) Ken McCallum avuga ko urwego ayoboye rwongerewe imirimo bwikube kabiri kugirango kibashe kugenzura ibikorwa by’ubushinwa mu myaka itatu ishize kandi ngo kizakomeza uwo mugambi.

Yongereyeho k’ubu MI5 ikora iperereza rijyanye n’ibikorwa by’ishyaka ry’abakoministe mu Bushinwa ku rugero rwikubye 7 ugereranije no mwaka wa 2018

Wray uyoboye FBI aburira ko mu gihe Ubushinwa bwaramuka bwigaruriye Taiwan ku ngufu “bishobora kuba kimwe mu bintu byahungabanya ubucuruzi mu buryo isi itarigera ibona”.

Iyi nama ya mbere ibereye ku mugaragaro hagati y’aba bategetsi babiri yabereye ku cyicaro cya MI5 kiri mu nyubako ya Thames House ku murwa mukuru w’Ubwongereza, Londres.

McCallum avuga kandi ko akaga gatewe n’ishyaka ry’Abakomunista m’Ubushinwa “kazatuma ibintu bihinduka”, mu gihe Wray na we avuga ko “gakomeye cyane” kandi “gahagaritse umutima”.

Wray yaburiye abari bamukurikiye barimo abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’abategetsi baza kaminuza ko ubushinwa bufite umugambi wo kubiba ubuhanga bafite ikoresheje uburyo bwayo buhanitse kandi butandukanye .

Avuga ko iki gihugu cyo muri Asia ari “akaga gakomeye ku bucuruzi bwo mu bihugu by’Uburengerazuba kurusha uko abahanga bakomeye mu by’ubucuruzi babitekereza”.

Avuga kandi ko Ubushinwa bwashyizeho ba maneko nyabwonko (cyber espionage) kugira ngo bakore "ubujura bwo ku rwego rwo hejuru”, mu gukoresha porogaramu yo kwiba amakuru nini cyane gusumba iyo mu bindi bihugu byose bikomeye byishyize hamwe.

Umukuru wa MI5 avuga ko amakuru y’iperereza ku byerekeye iterabwoba nyabwonko yahawe ibihugu 37 kandi ko mu kwa gatanu umugambi wo ku rwego rwo hejuru wo guhungabanya ibikorwa by’ikirere wasenywe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa