skol
fortebet

Centrafrika : Abasirikare ba ONU barashinjwa gusambanya umukobwa w’imyaka 16

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2017

Sponsored Ad

Umuryango w’abibumbye ONU hamwe n’ishyirahamwe rishinwze guharanira uburenganzira bwa muntu , Amnesty international yose avuga ko hari umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 16 na 18 wemeza ko yahawe ibiyobyabwenge maze agasambanwa n’abasirikare ba ONU muri Centrafrika.
Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, uteganya kugenderera iki gihugu mu minsi iri imbere aho biteganyijwe ko azahura n’abashinzwe umutekano muri iki gihugu yavuze ko ibiri gukorwa n’aba basirikare ataribyo.
Umuvugizi wa ONU, (...)

Umuvugizi wa ONU, Stephane Dujarric yatangaje ko ibyo bikorwa byabaye ku itariki ya 30 Nzeri 2017 mu gace ka Bambari kari mu majyepfo y’igihugu cya Centrafrica.

ONU yasabye igihugu abo basirikare bakekwa bakomoka ko bagomba gutangira iperereza kugirango hamenyakane ukuri.

Amnesty international, yamenyesheje ko abo basirikare bakekwa ari abo muri Mauritaniya.

Mu mwaka w’2016, abasirikare ba ONU 120 bari muri Congo basubijwe mu gihugu cyabo bashinjwa gufata ku ngufu abakobwa.

Ibitekerezo

  • Iby’abasirikare ba UN birababaje cyane.UN ifite abasirikare n’abapolisi bagera kuli 74 000 mu bihugu 18,bajyanywe no "KUZANA AMAHORO".Bakoresha 9 Billions/Milliards USD buri mwaka.Nukuvuga hafi RWF 7 740 000 000 000.
    Bihwanye na 1/4 cya Annual Budget y’u Rwanda!!!.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi".
    Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Ibihugu 9 bikora Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Ibyo bihugu bifite Intercontinental Ballistic Missiles,Strategic Bombers,Nuclear Submarines,etc...Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko dusoma muli Daniel 2:44,imana izamenagura ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU abe ariwe uyobora ISI ayigire Paradizo (Revelations 11:15).Ibyo bizaba ku Munsi w’Imperuka uri hafi.Nkuko tubisoma muli Yeremiya 25:33,kuri uwo munsi uzaba uteye ubwoba (Yoweri 2:11),imana izica abantu bose banga kuyumvira,isigaze gusa abantu bakora ibyo idusaba.Uwo niwo muti wonyine kuko UN n’abayobozi b’isi byabananiye.Nyuma yaho,kwaheri intambara,ubusambanyi,ubusumbane,indwara,urupfu,etc...Niyo mpamvu YESU yasize adusabye "gushaka ubutegetsi bw’imana" (Matayo 6:33),aho kwibera mu ibyisi gusa.Dushake ubwo butegetsi,mbere y’umunsi w’imperuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa