Congo/ Bukavu: Bahagaritse akazi umunsi wose basaba gutora Perezida
Yanditswe: Thursday 02, Nov 2017
Abaturage bo mu mugi wa Bukavu kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo 2017, bahagaritse imirimo hafi ya yose basaba ko Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo itegura amatora y’ umukuru w’ igihugu.
Ibi byabaye nyuma y’ iminsi ibiri havutse muvoma yo gusaba ko hakorwa amatora ya Perezida wa Repubulika ya Congo bitarenze 2018.
Muri uyu gahunda yiswe amanywa y’ umugi upfuye ‘journée ville morte’, amashuri, amasoko n’ amabanki byiriwe bifunze nk’ uko UMURYANGO ubikesha Radio Okapi.
Iki (…)

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko kuva kuri Rusizi ya Mbere mu Rwanda abantu bari bake mu muhanda, sitasiyo za essence zari zifunze, imodoka zitwara abagenzi zahagaritse imirimo.
Bigoranye umugenzi yashobora kugira amahirwe akabona moto imutwara.
Ngo nta muntu wari mu isoko rya Nguba, mu gihe mu rya Nyawera abacuruzi bagiyeyo ariko ntihagira uhambura ngo acuruze.
Ubukanguramba bwo guhagarika imirimo bwakozwe na muvoma y’ abaturage baharanira impinduka Lutte pour le changement (LUCHA). Iyi muvoma yashinzwe tariki 30 Ukwakira 2017.
Imyigarambyo iherutse guhanganisha abashinzwe umutekano barimo ingabo na polisi n’ abatavuga rumwe n’ ubutegetsi bwa Perezida wa Congo Joseph Kabila yaguyemo babiri, umwe ni umupolisi. Iyi myigaragambyo yabereye mu mugi wa Goma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *