skol
fortebet

DRC:Abapadiri babyayebongeye kotswa igitutu cyo kureka inshingano bakajya kurera

Yanditswe: Monday 25, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe Kiliziya Gatolika muri Repubulika iharanira Demokalasi ya Congo yitegura kwakira nyirubutungane Papa Francis uteganijwe muri Nyakanga 2022, abapadiri bafite abana bakomeje kotswa igitutu ngo begure ku mirimo y’Ubusaseridoti, cyangwa bacibwe burundu.

Sponsored Ad

Mu gihe Kiliziya Gatolika muri Repubulika iharanira Demokalasi ya Congo yitegura kwakira nyirubutungane Papa Francis uteganijwe muri Nyakanga 2022, abapadiri bafite abana bakomeje kotswa igitutu ngo begure ku mirimo y’Ubusaseridoti, cyangwa bacibwe burundu.

Mu minsi ishize tariki ya 4 Mata 2022, nibwo hasohotse imyanzuro y’Inama y’Abepiskopi ba DRCongo, CENCO, yarimo ingingo ishishikariza aba Padiri babyaye kuva mu mirimo vuba na bwangu, nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Jeuneafrique.

Muri uru rwandiko rw’impapuro 19 rufite umutwe ugira uti ’Ku ishuri rya Yezu. Ubuzima nyabwo bwo kwiha Imana’ Abasenyeri bavuga ko ubuzima bw’igipadiri budashobora kubangikanywa n’ubuzima busanzwe bwo kugira urugo.

CENCO yasabye buri mupadiri wese uzi ko afite umwana kwandikira Vatican urwandiko rusaba kuva mu mirimo ku bushake bwe, bitaba ibyo hakazafatwa umwanzuro wo kumuhagarika burundu mu bikorwa byose bya Kiliziya.

Mu mpera za 2021, uwari Musenyeri wa Paris, Michel Aupetit, yasezeye ku bushake bwe muri Kiliziya Gatorika kubera umubano udasanzwe yari afitanye n’umugore, mu gihe Padiri Wenceslas Munyeshyaka wari Padiri wa Paruwasi ya Brionne mu Bufaransa yahagaritswe mu mirimo nyuma y’aho byamenyekanye ko afite umwana.

Kuva Congo yasaba abapadiri bayo babyaye gusezera, nta numwe uratera intambwe yo kwemera ko yabikoze ngo asezere ku mugaragaro. Ikibazwa ni ukuntu iki kibazo kivugwa muri Congo gusa nyamara kiri n’ahandi.

Birasa n’aho nta gisubizo cy’iki kibazo gihari, usibye kubahiriza itegeko uko nyine, cyane ko na Papa uzasura Congo adashyigikiye nagato gutunga umupadiri wabyaye muri kiriziya ye.

Biteganijwe ko Nyirubutungane Pape Francis azasura igihugu cya Congo kibarirwamo abakirisitu gaturika benshi muri Afurika ,hagati y’amatariki 2 na 5 Nyakanga 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa