skol
fortebet

DRC irakomeza Ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro yitabiriye ku bwinshi

Yanditswe: Monday 25, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ibiganiro birimo abahagarariye Perezida wa DR Congo n’inyeshyamba birakomeza none kuwa mbere i Nairobi.

Sponsored Ad

Ibiganiro birimo abahagarariye Perezida wa DR Congo n’inyeshyamba birakomeza none kuwa mbere i Nairobi.

Ni Nyuma y’uko ibiganiro na M23 byari biteganyijwe kuwa gatandatu i Nairobi binaniranye, ibiro bya perezida wa DR Congo byatangaje ko ku cyumweru byaganiriye n’abahagarariye imitwe irindwi y’inyeshyamba zo muri Kivu y’epfo yahageze kuwa gatandatu mu gihe iyo muri Kivu ya ruguru yahageze ku cyumweru.

Mu mpera z’iki cyumweru dusoje abahagarariye imitwe itandukanye muri Congo bageze muri Kenya kugirango batege amatwi ikifuzo cya Congo cyo kwemera gushyikirana cyangwa hagakoreshwa imbaraga zihuriweho.

Mu bitabiriye bakomeza ibiganiro kuri uyu wambere harimo, Désiré Ngabo Kisuba na Fidèle Mapenzi Mike bo mu mutwe wa mouvement armé Nduma defense of Congo-Rénové (NDC/R) washinzwe na Guidon Shimirayi Mwissa.uyu mutwe ukorera i Walikale, Masisi, Lubero no mu gice gito cya Masisi.

Undi wavuzwe kwitabira ibiganiro ni Janvier Kalahiri, ukuriye umutwe wa Alliance des patriotes pour un Congo libre et souverain (APCLS), uyu ukorera ibikorwa byawo mu burengerazuba bwa Masisi-centre,yaherekejwe na bagenzi be Eliya Mwango na Mapenzi Léonard.

Hari na Kakule Masivi wabyiniriwe akazina ka ‘’Je t’aime’’, akuriye umutwe witwaje intwaro witwa Alliance des forces de résistance congolaise (AFRC) na Kambale Sikuli Luther na Kasereka Syaghalira bo mu kitwa Levis pour le compte du Front des patriotes pour la paix, armée du peuple (FPP/AP) uyobowe na Kasereka Kabido, mu magepfo ya Lubero .

Abahagarariye Tshisekedi muri ibi biganiro batangaje ko kandi ibiganiro biri kubahuza n’iyi mitwe yitwaje intwro biri kurebererwa n’abahuza bo muri Uganda,Burundi n’u Rwanda ,n’inama mpuzamahanga y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (CIRGL) kimwe na leta zunze ubumwe yewe n’Ubufarana.

Umuvugizi wa perezida wa DR Congo Tina Salama asubirwamo n’ibinyamakuru byaho muri Kenya avuga ko imitwe baganiriye ishyigikiye gahunda yo gushyira intwaro hasi.

Ibi biganiro kandi byitabiriwe n’imitwe ikorera muri kuvu y’amajyepfo .imwe muri iyo harimo imitwe itandatu mishya itari yavuzwe mbere.

Urugero ni nka Olivier Murindangabo wo mu mutwe wa Ngumino, M’munga M’shaleke Justin, wo mukitwa coalition des Forces des patriotes pour la défense du Congo (FPDC), n’agatsiko ka Ebwela Mtetezi.

Hari nikitwa FPDC kibumbatiye ubwacyo imitwe igera muri 65 izwi nka (groupes armés autochtones)ikorera mu burasirazuba bwa RDC.

Kurundi ruhande , Perezida Kagame yagiye i Kampala ku butumire bwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 ya Lt.Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Museveni.

Museveni yavuze ko umuryango ibihugu bategeka bihuriyemo ugomba gushyira ingufu mu gukemura ikibazo cya DR Congo cyangwa icyo gihugu kikagwa mu kaga nka Sudan.

Kagame yavuze ko ari ingenzi ko impande zose zirebwa no gukemura ikibazo zigomba kubijyamo zose.

Mu cyumweru gishize, Kenya, Burundi, Uganda, DRC n’u Rwanda byemeranyijwe mu nama yabereye i Nairobi gushyiraho ingabo z’akarere zo kurwanya imitwe yanze kuganira no gushyira intwaro hasi muri DR Congo.

Ibiganiro byari guhuza kuwa gatandatu umutwe wa M23 - umwe mu iteje ikibazo mu burasirazuba bwa DR COngo - byahagaritswe na leta ya DR Congo ishinja uwo mutwe kubura imirwano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa