skol
fortebet

Edgar Lungu akomeje guhangana na Perezida Hichilema wamusimbuye

Yanditswe: Friday 24, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Zambiya, Edgar Lungu, arashinja Perezida Hakainde Hichilema n’Umukuru wa Polisi wa Zambiya umugambi wo kumuta muri yombi no kumufunga nta mpamvu.

Sponsored Ad

Ku rubuga rwa Facebook ku wa gatatu, tariki ya 22 Gicurasi, Lungu yavuze ko abapolisi bitegura kumufata igihe icyaricyo cyose avuye iwe i Lusaka.

Ati’"Abapolisi barimo gutegekwa kumfata mu mwijima w’ijoro umunsi uwo ari wo wose."

Ibi Lungu abivuze nyuma yo kugaragaza ko leta ishobora guhinduka mbere y’amatora yo mu 2026, benshi babona ko ari iterabwoba ryo gushaka guhirika umukuru w’igihugu.

Umuyobozi wa Polisi, Graphael Musamba, yatangaje ko Lungu azahamagarwa kugira ngo asobanure amagambo yatangaje afatwa nk’ibihuha.

Lungu kandi ku magambo azatangaho ibisobanuro, harimo ko ngo avuga ko afungiwe iwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ishyaka Patriotic Front, rya Lungu, rirashinja guverinoma gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi rikanayishinja guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Edgar Lungu yari yarasezeye muri politiki nyuma yo gutsindwa na Hakainde Hichilema mu 2021.

Kugeza ubu ibibazo bya Lungu n’ubutegetsi kirimo gukurikiranwa n’indorerezi zo mu karere ndetse n’amahanga kugirango barusheho guhuza izi mpande zihanganye .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa