Emmanuel Macron yatsinze Le Pen watumye havugwa byinsi mu Bufaransa
Yanditswe: Sunday 24, Apr 2022

Emmanuel Macron yongeye gutorerwa kuyobora u Bufaransa muri manda y’imyaka itanu iri imbere. Yatowe ku majwi 58.2% mu gihe Marine Le Pen bari bahanganye yabonye 41.8%.
Emmanuel Macron na Marine Le Pen bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahataniye kuyobora u Bufaransa nyuma yo gutsinda mu matora yabaye ku wa 10 Mata 2022. Bari imbere mu bakandida 12 bacyitabiriye, Macron yagize amajwi 27.85% mu gihe Le Pen yabonye 23.15%.
Emmanuel Macron umaze imyaka itanu ayobora u Bufaransa, ni we wahabwaga amahirwe yo gukomeza kuyobora abasaga miliyoni 67 bo muri iki gihugu no muri manda ya kabiri.
Si ubwa mbere, Emmanuel Macron yari ahuriye na Marine Le Pen mu cyiciro cya nyuma kuko no mu 2017 ni bo bari bahanganye.
Ubwo aba bakandida bombi baheruka guhurira mu matora mu 2017, Macron yatsinze ku majwi 66%.
Emmanuel Macron w’imyaka 44 yakuyeho agahigo kamazeho imyaka 20, aho nta mukuru w’igihugu wari wagatorewe manda ebyiri zikurikirana. Perezida uheruka kubikora ni Jacques Chirac, icyo gihe hari mu 2002.
Mu ijambo rye nyuma y’itangazwa ry’amajwi, Marine Le Pen yagaragaje ko yashimishijwe n’uko yashyigikiwe mu matora.
Ati “Ndashimira abangiriye icyizere mu cyiciro cya mbere n’abantoye mu cya kabiri. Ndashimira by’umwihariko abo mu tundi duce banshingikiye bidasanzwe. Ntabwo tuzabyibagirwa.’’
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *