skol

Ethiopiya: Inteko ishingamategeko yakuye TPLF ku rutonde rw’ibyihebe

Yanditswe: Wednesday 22, Mar 2023

featured-image

Umutwe wa TPLF wamaze igihe utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Ethiopiya ari nako barwana, inteko ishingamategeko imaze ku wukura ku rutonde rw’ibyihebe

Umutwe wa TPLF wamaze igihe utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Ethiopiya ari nako barwana, inteko ishingamategeko imaze ku wukura ku rutonde rw’ibyihebe

Inteko ishingamategeko muri Etiyopiya yatoye ku bwiganze ingingo ikura TPRF (Tigray People’s Liberation Front) kuri risiti yayo igaragaza imitwe y’ibyihebe.

Ni nyuma y’amezi 4 gusa uyu mutwe wemeye gusinya amasezerano yo guhagarika intambara n’ibikorwa by’urugomo birwanya Leta, byari bimaze imyaka 2 bigahitana ababarirwa mu 1000 no gukurura akaga k’inzara mu gihugu.

Iyi ntambwe yatewe yari imwe mu ngingo zasinyiwe muri afurika yepfo na leta ya Ethiopiya ko TPRF igomba gukurwa ku rutonde rw’ibyihebe, nayo igatanga intwaro zose no kugarura umutekno mu majyaruguru ya Tigray.

Umutwe wa Oromo Liberation Army wahindutse military alliance with the TPLF mu gihe cy’amakimbirane, nanubu wari ukiri ku rutonde rw’ibyihebe.

Minisiteri w’intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed aherutse gushyira imbaraga mu kwimakaza amahoro mu gihugu cye, ababikurikirana bakavuga ko ariyo yatangiye guterwa.

BBC

Ibitekerezo

  • Prime Minister wakoze byiza, warakoze guha abaturage ba Ethiopie amahoro no kureka kwiruka bahunga intambara.
    ntureba abandi bayobozi bakunda abaturage babo?Naho Cyabitama wa RDC ngo ni urwanda, niba iryo zina ryaramubereye ryiza I do no.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa