skol
fortebet

EU yanze icyifuzo cya EAC cyo gukuraho ibihano byafatiwe u Burundi

Yanditswe: Tuesday 23, May 2017

Sponsored Ad

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, wateye utwatsi icyifuzo cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), cyo gukuraho ibihano bijyanye n’ubukungu byafatiwe igihugu cy’ u Burundi.
Ni mu gihe mu nama ya 18 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 20 Gicurasi 2017, Perezida Museveni na Perezida Magufuli bagaragaje icyifuzo cy’uko EU yakuraho ibihano byafatiwe u Burundi birimo no guhagarikirwa inkunga.
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na John Pombe (...)

Sponsored Ad

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, wateye utwatsi icyifuzo cy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), cyo gukuraho ibihano bijyanye n’ubukungu byafatiwe igihugu cy’ u Burundi.

Ni mu gihe mu nama ya 18 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 20 Gicurasi 2017, Perezida Museveni na Perezida Magufuli bagaragaje icyifuzo cy’uko EU yakuraho ibihano byafatiwe u Burundi birimo no guhagarikirwa inkunga.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na John Pombe Magufuli wa Tanzania, nibo basabye EU kudohorera u Burundi bugakurirwaho ibihano bwafatiwe.

Perezida Museveni yagaragaje ko ibihano EU yafatiye u Burundi ari ikibazo gikomeye kiri no mu biri gutuma iki gihugu kidasinya amasezerano y’u bucuruzi ya EPA ndetse kikaba gikomeje kugira ingaruka ku muryango wose.

The Citizen dukesha iyi nkuru ivuga ko EU yateye utwatsi icyifuzo cya EAC, igaragaza ko u Burundi budateze gukurirwaho ibi bihano igihe cyose umutekano n’amahoro bitaragaruka mu gihugu.

Muri Werurwe 2016 nibwo EU yatangaje ku mugaragaro ko ihagaritse inkunga y’amafaranga yageneraga Leta y’u Burundi kubera imvururu zirangwa muri iki gihugu, hagamijwe kureba ko leta yakwemera kuganira n’abatavuga rumwe na yo.

Ni nyuma y’imvururu zavutse muri iki gihugu muri Mata 2015, nyuma y’aho Perezida Pierre Nkurunziza atangarije ko ashaka kwiyamamariza manda ya gatatu ndetse akaza no gutsinda amatora.

Ibitekerezo

  • Impamvu muzeveni avugira nkuruziza ntiyamukosora nawe atinze kubutegetsi EU nuko nuko ntimukureho ibihano kuburundi ahubwo bashyirirweho impapuro zita muriyombi abayobozi bu Burundi bitwara nabi basuzugura EU bahonyora abatavuga rumwe

    Nibatabikuraho nabo ayo masezerano bazayamanike mu gisenge. Nta kundi ibi byabazungu cyane cyane abongereza turanbyanze doreko nubundi ntacyo bakitumariye kuva bava muri EU

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa