skol
fortebet

Gen Kulayigye mu Kinyarwanda gitomoye yemeye ko M23 nta kibazo ibateje ku mbibi na RDC

Yanditswe: Saturday 02, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Uganda biciye mu muvugizi wacyo, Brig Gen Felix Kulayigye, kivuga ko nta bibazo umutwe wa M23 uteje Uganda usibye icyo kuba uyu mutwe utuma imari y’abacuruzi bo muri kiriya gihugu yinjira muri Congo uko bikwiye.

Sponsored Ad

Kuva muri 2023 M23 ni yo igenzura ibice bitandukanye byegereye umupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, birimo n’Umujyi wa Bunagana.

Gen Kulayigye mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Mutesi Scovia, yavuze ko nta kibazo Uganda ifite cyo kuba uyu mutwe ugenzura ibi bice, kuko utabangamiye umutekano Uganda.

Yagize ati: “Imari y’abanya-Uganda kuba yakwinjira muri Congo ni cyo kibazo cyonyine. Kuko bariya atari leta, nta bwumvikane buhari mu bijyanye n’ubukungu, abacuruzi barahagaze. Ariko umutekano ntawo babuza abanya-Uganda, ntabwo bambuka umupaka ngo bahungabanya abantu babiba cyangwa ngo babice.”

Brig Gen Kulayigye yunzemo ko M23 igizwe n’abanye-Congo bafite ibyo bapfa na Leta y’igihugu cyabo itarubahirije ibikubiye mu masezerano basinyanye, bityo ko Uganda idashobora gufasha Kinshasa kurwanya uyu mutwe nk’uko basanzwe bafatanya mu kurwanya undi wa ADF-Nalu.

Uyu musirikare yavuze ibi mu gihe abategetsi ba RDC barangajwe imbere na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu bakunze gushyira mu majwi Igisirikare cya Uganda bagishinja guha ubufasha M23.

Ni ibirego kandi byanahawe umugisha n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Congo biciye muri raporo zasohoye muri Kamena uyu mwaka.

Gen Kulayigye yavuze ko ibirego by’uko Uganda ifasha M23 atari byo, kuko ababivuga nta gihamya cyabyo batanga.

Ati: “Simpakana ko tudafasha M23 ahubwo ndemeza ko tutabafasha. Guhakana bishoboke ko ari uko haba hari ugushidikanya, ariko nta byigeze bibaho.”

Uyu musirikare kandi yahakanye ibivugwa ko M23 ubwo yongeraga gutera Congo yaturutse muri Uganda, avuga ko abarwanyi bayo mbere yo kubura imirwano bari baratashye mu gihugu cyabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa