I Moscow bizihije ku ncuro ya 77 intsinzi mu ntambara batsinzemo Aba-Nazi mu ntambara ya kabiri y’Isi
Yanditswe: Monday 09, May 2022

Mu ijambo ryamaze iminota 11 gusa, Perezida Vladimir Putin yirinze kugira icyo avuga ku ntambara ya gabye muri Ukrane, haba ku kuvuga aho igeze, abayiguyemo cyangwa igihe isigaje ngo irangire.
Mu ijambo ryamaze iminota 11 gusa, Perezida Vladimir Putin yirinze kugira icyo avuga ku ntambara ya gabye muri Ukrane, haba ku kuvuga aho igeze, abayiguyemo cyangwa igihe isigaje ngo irangire.
Gusa,Perezida Vladimir Putin yatangaje ko ingabo n’abakorerabushake bari kurwana mu Burasirazuba bwa Ukraine mu gace ka Donbass, bari kurwanira igihugu cyababyaye n’ahazaza hacyo, ashinja ibihugu byo mu by’u Burayi na Amerika ko bishaka kuvogera ubutaka bw’igihugu cye.
Putin yabigarutseho mu ijambo ry’ibirori bifatwa nk’iby’intsinzi mu Burusiya, bishushanya intsinzi ya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zitsinda Aba-Nazi mu ntambara ya kabiri y’Isi.
Yavuze ko Nato ari ikibazo ku mutekano w’u Burusiya, ndetse ko ibikorwa bya gisirikare by’ingabo ze byari ngombwa ndetse ko ari umwanzuro ukwiriye yafashe.
Hagati aho ibihano bifatirwa iki gihugu bikomeje kwiyongera mu rwego rwo guca integer ibitero kigaba kuri Ukrane.
Kurundi ruhande ariko, ntawangwa na bose kuko urukiko rwo muri Fiji rwahagaritse ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyo gufatira ubwato bugura miliyoni 300$, bikekwa ko ari ubw’umuherwe wo mu Burusiya, Suleiman Kerimov, uri mu bafatiwe ibihano kubera imikoranire bafite na Perezida Vladimir Putin.
Urukiko rwemereye ubu bwato bwiswe Amadea, bureshya na metero 106, buguma muri iki gihugu, mu gihe ubusabe bwa Amerika bugisuzumwa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo kibazo kizongera gusuzumwa ku wa Kane, hagati aho ubwo bwato bukazaguma mu maboko ya Polisi ya Fiji.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *