skol
fortebet

Ibiganiro by’abayobozi b’Uburusiya na Ukraine ku nshuro ya 4 byagaragayemo gutsimbarara gukomeye

Yanditswe: Monday 14, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inama ihuza abahagarariye Uburusiya na Ukraine ku bijyanye no guhagarika intambara yakomeje kuri uyu wa mbere hakoreshejwe ubuhanga bwa videwo.
Mykhailo Podolyak, umujyanama wa perezida wa Ukraine akaba ari nawe ukuriye intumwa z’igihugu cye, yatangaje kuri Twitter ko ibiganiro birimo ingorane.
Asobanura ko impande zombi zitarava ku izima. "Batsimbaraye ku byo bamwe basaba abandi. Ahanini biraturuka ku mitegekere ya politiki itandukanye cyane hagati y’ibihugu byombi."
Ku ruhande rwa (...)

Ku ruhande rwa Ukraine, Podolyak yatangaje ko basaba Uburusiya "gutanga agahenge bugaharika imirwano, gukura ingabo zabwo zose ku butaka bwa Ukraine, no guha Ukraine amasezerano ko butazongera guhungabanya umutekano wayo."

Ku ruhande rw’Uburusiya, bo ntibatangaje ibyo basaba Ukraine.

Ni ubwa kane intumwa z’ibihugu byombi zihuye. Inshuro eshatu za mbere baganiriye amaso ku yandi ku mupaka w’igihugu bombi baturanye cya Belarus. Ntacyo imishyikirano yagezeho. Kimwe n’uko inama ya ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’Uburusiya na Ukraine yabereye kuwa mbere w’icyumweru gishize muri Turkiya nayo ntacyo yatanze.

Ingabo z’abarusiya zikaba ku rundi ruhande zikomeje ibitero byazo mu nkengero z’umurwa mukuru Kyiv.

Ku munsi w’ejo intambara yakomereje mu bice by’uburengerazuba hafi n’ibihugu bya OTAN.

Umunyamabanga wa Leta muri Leta z’unze ubumwe za Amerika,Antony Blinken ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ku gitero cy’abarusiya ku nkambi y’imyitozo ya gisirikare hafi n’umupaka wa Pologne aho yavuze ko igitero cya Missle y’abarusiya kuri iyi nkambi y’imyitozo igamije kubungabunga amahoro no kugarura umutekano i Yavoriv aricyubugome ndeka kamere ndetse ko bigomba guhagarara.

Byibuze abasirikare 35 ba Ukraine bivugwa ko biciwe aha ndetse abarenga 130 barakomereka.

Ibinyamakuru by’uburusiya byerekanye amashusho y’imodoka nyinshi z’intambara zerekeza mu murwa mukuru Kyiv.Ingabo za Ukraine ziryamiye amajanja mu murwa mukuru ahitezwe kuzabera intambara ikomeye hagati y’impande zombi mu gihe ibiganiro bikomeje bitagize ibyo bitanga.

Ibitekerezo

  • mu izina rya YESU CHRISTO ubahe kumvikana BAHAGARIKE IYI NTAMBARA .YESU CHRISTO BIBASHOBOZE KUMVIKANA BO BYABANANIYE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa