Ibihano byafatiwe abasirikare bakuru ba FARDC byongereweho umwaka
Yanditswe: Tuesday 10, Dec 2024

Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kongeye kuvugurura, kuri uyu wa Mbere, itariki ya 9 Ukuboza 2024, ibihano byafatiwe abasirikare bakuru ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo kongeraho umwaka bikazageza ku itariki 12 Ukuboza 2025.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu muri DRC.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uyu muryango ryageze kuri 7 SUR 7. CD, izi ngamba zo gukumira ubu zireba abantu 23. Ntabwo hatanzwe ibisobanuro birambuye ku mazina y’abantu bari kuri uru rutonde.
Ati: "Muri rusange, ingamba z’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi zifitanye isano n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, kubangamira amatora, gukomeza amakimbirane akoreshwamo intwaro, guhungabanya umutekano n’ituze muri DRC.
Abantu bireba bafatiriwe umutungo kandi abaturage b’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi n’ubucuruzi bibujijwe kubaha amafaranga. Abantu ku giti cyabo bakomeje kubuzwa ingendo, kwinjira cyangwa kunyura mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi. ”
Akanama k’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi kazasuzuma kandi uko ibintu byifashe muri DRC kandi gashobora gufata icyemezo cyo kuvugurura "ibihano no guhindura urutonde rw’abantu, ibigo n’imiryango hakurikijwe ihindagurika ry’ibintu aho".
Ingamba zo gufata ibihano kuri aba basirikare bakuru ba FARDC zafashwe bwa mbere n’Akanama mu 2016 nk’igisubizo ku “ihonyorwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu no kubangamira inzira y’amatora”.
Ku itariki ya 5 Ukuboza 2022, Akanama k’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi yafashe icyemezo cyo guhindura ibipimo ngenderwaho kugira ngo hashyirwe mu bikorwa ingamba zo guhana abantu ku giti cyabo, ibigo cyangwa imiryango ishyigikira cyangwa yungukira mu ntambara, cyangwa mu mutekano muke muri DRC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *