skol
fortebet

Ibisasu bya rokete byakubise kuri Kyiv mu gihe Guterres yemeraga ibyo UN yananiwe

Yanditswe: Friday 29, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ibisasu bya rokete byakubise ku murwa mukuru Kyiv wa Ukraine mu ruzinduko rw’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) muri uwo mujyi, aho yanenze akanama k’umutekano k’uyu muryango ayoboye.

Sponsored Ad

Ibisasu bya rokete byakubise ku murwa mukuru Kyiv wa Ukraine mu ruzinduko rw’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) muri uwo mujyi, aho yanenze akanama k’umutekano k’uyu muryango ayoboye.

António Guterres yavuze ko ako kanama kananiwe gukumira cyangwa gusoza intambara yo muri Ukraine.

Yavuze ko ibi ari "isoko y’akababaro kenshi, kubihirwa hamwe n’uburakari".

Yongeyeho ati: "Reka mbisobanure neza: kananiwe gukora buri kintu cyose gafite mu nshingano zako mu gukumira no gusoza iyi ntambara".

Aka kanama k’umutekano ka ONU, kagizwe n’ibihugu 15, by’umwihariko gafite inshingano yo gutuma ku isi habaho amahoro n’umutekano.

Ariko karanenzwe, harimo no kunengwa na leta ya Ukraine, kubera kunanirwa kugira icyo gakora kuva iyi ntambara yatangira mu kwezi kwa kabiri.

Uburusiya ni kimwe mu bihugu bitanu by’ibinyamuryango bihoraho by’ako kanama kandi bwaburijemo imyanzuro irenze umwe kuri iyi ntambara.

Ibyo Bwana Guterres yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane nimugoroba ari kumwe na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky, usanzwe yaranenze akanama k’umutekano ka ONU.

Yagize ati: "Ndi hano kugira ngo nkubwire Bwana Perezida, n’abaturage ba Ukraine, ko tutazaterera iyo [tutazacika intege]".

Ariko Bwana Guterres yanashyigikiye umuryango ayoboye, yemera ko nubwo akanama k’umutekano "kagagaye", ONU irimo kugira ibindi ikora.
Muri urwo ruzinduko rw’umukuru wa ONU, ibisasu bibiri byakubise mu karere ka Shevchenko rwagati muri Kyiv, abantu batatu bajyanwa mu bitaro bakomeretse, nkuko umukuru (mayor) w’uyu mujyi yabivuze.

Bwana Guterres yanasuye ahantu henshi Ukraine ishinja Uburusiya gukorera ibyaha byo mu ntambara. Uburusiya buhakana iki kirego.

Mu mujyi wa Borodyanka, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kyiv, Bwana Guterres yaganiriye n’abanyamakuru ari imbere y’inyubako zashenywe n’ibisasu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa