Gusezera ku mugogo we
Isanduku irimo umugogo (umurambo) we irajyanwa i Londres ishyirwe mu ngoro ya Westminster mu nteko ishingamategeko mu minsi igera kuri ine mbere y’uko ashyingurwa kugira ngo rubanda baze kumusezeraho.
Aho iri bube iri hazwi nka ’Grand Hall’ ni mu gace kamaze imyaka myinshi kuruta utundi muri iyi ngoro ya Westminster, mu mutima wa Guverinoma y’Ubwongereza.
Umuntu wo mu muryango wa cyami uheruka kuryamishwa aho hantu ni nyina wa Elizabeth II uzwi cyane nka ’Queen Mother’ wapfuye mu 2002, abantu barenga 200,000 banyuze ku murongo bamureba bwa nyuma bamusezera.
Isanduku y’Umwamikazi izashyirwa ahantu higiye hejuru, hazwi nka catafalque, muri iki cyumba cyo mu kinyejana cya 11 gifite igisenge cy’imbaho.
Buri nguni y’iyi sanduku iba irinzwe n’abasirikare bo mu ngoro ya cyami.
Elizabeth II azazanwa muri icyo cyumba akuwe iwe mu ngoro ya ’Buckingham Palace’ mu rugendo bagendamo buhoro, aherekejwe n’akarasisi k’abasirikare n’abo mu muryango we.
Rubanda izashobora kureba urwo rugendo ubwo bazaba banyura mu mihanda yerekeza Westminster, kandi za televiziyo rutura biteganyijwe ko zishyirwa mu byanya rusange byo mu mujyi wa London ngo abantu bihere ijisho.
Isanduku ye izaba itamirijwe ibendera rya cyami rizwi nka Royal Standard naho nigera muri ’Westminster Hall’ izahita ishyirwaho ingofero y’ikamba ry’ubwami izwi nka ’Imperial State Crown’, inkoni y’ubwami, n’umubumbe uzwi nka ’orb’.
Umwamikazi azashyingurwa ryari?
Umuhango w’idini wo kumusezera biteganyijwe ko ubera i Westminster Abbey mu byumweru bitarenze bibiri, umunsi nyawo uzatangazwa n’ingoro ye ya Buckingham Palace.
Abbey ni urusengero rw’amateka aho abami n’abamikazi b’Ubwongereza bimira ingoma, ari naho uyu yayimiye mu 1953, ni naho we n’igikomangoma Philip mu 1947.
Nta muhango nk’uyu urabera muri Abbey kuva mu kinyejana cya 18, nubwo umuhango nk’uyu kuri nyina wa Elizabeth II ariho wabereye mu 2002.
Abategetsi b’ibihugu bitandukanye ku isi bazajyayo kwifatanya n’umuryango wa cyami kwibuka ubuzima bw’uyu mwamikazi. Cyo kimwe n’abategetsi bakuru b’Ubwongereza n’abahoze ari ba minisitiri w’intebe.
Uwo munsi uzatangira isanduku y’Umwamikazi ikurwa muri cya cyumba cya Westminster ujyanwa muri Abbey uhetswe n’igare rizwi nka ’State Gun Carriage’ ry’igisiriakre cy’Ibwami.
Iri gare riheruka kuboneka mu 1979 mu gushyingura nyirarume w’igikomangoma Philip, witwaga Lord Mountbatten, riyobowe n’abasirikare 142 bo mu ngabo z’Ibwami.
Abakuru bo mu muryango wa cyami, barimo n’Umwami mushya, birashoboka cyane ko bazaba bari muri urwo rugendo.
Uwo muhango wose birashoboka ko uzayoborwa na Dean of Westminster witwa David Hoyle, na Justin Welby musenyeri mukuru wa Canterbury uzayobora igisa na misa, muri iyo ’misa’ Minisitiri w’Intebe Liz Truss ashobora gusoma isomo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *