Ibivugwa ko bigenza Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi mu karere
Yanditswe: Monday 28, Apr 2025

Ari i Bujumbura mu mpera z’iki cyumweru, Maxime Prevot, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ububiligi yavuze ko atari "impanuka" kuba yasuye u Burundi nyuma yo kuva i Kampala. Avuye i Bujumbura yahise yerekeza i Kinshasa.
Ububiligi – igihugu cyahoze gikoloniza u Burundi, DR Congo n’u Rwanda, bwashyize imbaraga mu kibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa DR Congo.
Ari i Bujumbura, Minisitiri Maxime yabwiye abanyamakuru ko ku ruzinduko rwe i Kampala Ububiligi busanga "ari ngombwa" kumva uko Perezida Museveni umaze imyaka hafi 40 ku butegetsi "abona ibibazo, n’ibisubizo bishoboka mu karere k’ibiyaga bigari".
Maxime yavuze ko kuza i Bujumbura na byo atari "impanuka" ahubwo ko ari "ukwibutsa ko Ububiligi bufata u Burundi nk’igihugu cy’ingenzi, kandi kizakomeza kuba ingenzi mu kubona ibisubizo n’amahoro mu karere".
U Burundi – ku bwumvikane na leta ya Kinshasa – bwohereje ingabo gufasha iza leta ya DR Congo kurwana n’inyeshyamba za M23, umutwe ONU n’ibihugu by’iburengerazuba bivuga ko ufashwa n’u Rwanda.
ONU n’u Rwanda bashinja ingabo za DR Congo gufatanya n’umutwe wa FDLR urwanya Kigali. Uruhande abategetsi ba Gitega na Kigali bariho ku ntambara muri DR Congo byarushijeho kuzambya umubano w’ibi bihugu wifashe nabi kuva mu 2015.
Ari i Bujumbura, Maxime Prevot yavuze ko mu gihe u Burundi bwatumiwe na Congo kuyifasha, ati: "Ibindi bihugu byaritumiye ku butaka bwa DR Congo bihatera ibibazo."
Yongeraho ati: "Ntabwo turwanya u Rwanda, ahubwo dushyigikiye amategeko mpuzamahanga, dushyigikiye kubaha ubusugire bw’ibihugu."
Avuga ko kubera uruhare rw’u Rwanda mu ntambara muri DR Congo ari yo mpamvu Ububiligi n’ibindi bihugu byafashe ibihano. Mu bihe bya vuba aha, u Rwanda ntirwemeye cyangwa ngo ruhakane gufasha umutwe wa M23.
Maxime ati: "Turashima imyanzuro ishobora gufatwa n’u Burundi mu gushaka amahoro mu karere no kubaka ubukungu biciye mu bufatanye bw’ibihugu by’akarere."
Uruzinduko rwa Minisitiri Maxime Prevot ni rwo rwa mbere rubayeho nyuma y’imyaka 10 nta mutegetsi w’Ububiligi wo ku rwego rwa minisitiri ugera mu Burundi kuva mu mpagarara za politike zo mu 2015.
Mu gihe uyu mutegetsi avuga ko Ububiligi ubu bushaka kongera kubyutsa umubano n’ubufatanye n’u Burundi "tukaba inshuti zikomeye z’ahazaza", Ububiligi n’u Rwanda mu kwezi gushize byaciye umubano wa politike n’ubufatanye.
Ububiligi bushinja u Rwanda kohereza ingabo gufasha umutwe wa M23, u Rwanda rushinja Ububiligi kubogamira kuri leta ya Kinshasa no gutobera inyungu z’u Rwanda mu mahanga.
Nyuma yo kuva i Kampala, akajya i Bujumbura, Minisitiri Maxime yahise yarekeza i Kinshasa aho bivugwa ko ari bubonane na Perezida Félix Tshisekedi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *