skol
fortebet

Ibyo wamenya kuri Elisabeth Borne ubaye umugore wa mbere ugizwe Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa

Yanditswe: Tuesday 17, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagennye Elisabeth Borne wahoze ari Minisitiri w’abakozi nka Minisitiri w’Intebe mushya, aba umugore wa mbere ufashe izo nshingano mu myaka irenga 30.

Sponsored Ad

Elisabeth Borne wagizwe Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore mu gihugu cy’U Bufaransa mu myaka 30 ishize yavutse tariki ya 18 Mata 1961. Yabanje kuba Minisitiri w’abakozi , n’umurimo no kwishyira hamwe muri Governoma ya Minisitiri w’Intebe Jean Castex kuva mu 2020 kugeza 2022.

Ibyo yakoze mu Nzego za Leta

Elisabeth Borne yarasanzwe nk’umukozi ushizwe igenamigambi ry’imijyi mu mujyi wa Paris kuva 2008 kugeza 2013. Muri 2013 yagizwe Perefe wa Vienne n’akarere ka Poitou-Charentes, aba umugore wa mbere uhawe uwo mwanya.

Kuva mu 2014 kugeza 2015 ,yabaye umunyabanga wihariye wa Ségolène Royal, icyo gihe akaba yari Minisitiri w’ibidukikije,iterambere rirambye.

Ikinyamakuru cya Ouest-France kivuga ko uyu mugoore w’imyaka 61 asanzwe ari umutekinisiye ndetse n’umwubatsi w’ibiraro. Yaje kuba umuyobozi wa RATP Group ikigo cya Leta gitanga Serivisi mu bijyanye no gutwara abantu,kuva muri 2015 kugeza 2017.

Ubuzima bwe muri Politiki

Borne wari umuze igihe kinini mu ishyaka rya Gisosiyalisiti(PS),yatoye Emmanuel Macron mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa 2017 nyuma aninjira u ishyaka rye rya République En Marche!(LREM).

Borne yari Minisitiri ushizwe imibereho mishya igamije kurengera ibidukikije(2019-2022) nyuma yo kuba Minisitiri w’ubwikorezi(2017-2019) muri Goverinoma ya Mbere n’iya kabiri ya Philippe. Igihe yari ku butegetsi,yamaganaga imyigaragambyo y’ibyumweru yo 2017 kugira ngo harangizwe sisitemu ya pansiyo n’inyungu ku bakozi ba sosiyete ya leta ishinzwe kubaka imihanda ya Gariyamoshi,SNCF.

MU mwaka 2020 Borne yagizwe Minisitiri w’abakozi muri guvernoma ya Minisitiri w’Intebe Jean Costec ,asimbuye Muriel Pénicaud . Muri urwo rwego ,yagenzuye imishyikirano n’amashyirahamwe y’abakozi yatumye inyungu z’ubushomeri zigabuka ku bashaka akazi.

Mu gihe yari ku butegetssi ,umubare w’amashomeri mu Bufaransa waragabanutse kugeza ku rwego rwo hasi mu myaka 15 aho ubushomeri mu rubyiruko bugera ku rwego rwo hasi mu myaka Mirongo 40.

Mu ijambo rye, Borne yatuye uyu mwanya abakobwa bakiri bato, avuga ko bigaragaza ko nabo bashobora kugera ku ndoto zabo.

Yavuze ko igihugu cye gikeneye gukora impinduka zikomeye kandi zihutirwa mu ngeri zirimo kurwanya imihindagurikire y’ibihe no guharanira ko ubukungu bw’Abafaransa buzamuka.

Borne w’imyaka 61, ni we mugore wa mbere ubaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa kuva Edith Cresson yafata izo nshingano mu 1991. Icyo gihe u Bufaransa bwayoborwaga na François Mitterrand.

Sorce:Theweek.in

Ibitekerezo

  • Murakoze kutugeza amakuru agishyushye! Ariko hari undi wabaye Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa witwa Edith Cresson. Ntabwo rero Elisabeth Borne ari uwa mbere ugiye kuli uwo mwanya muli iki gihugu!

    Murakoze kutugeza amakuru agishyushye! Ariko hari undi wabaye Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa witwa Edith Cresson. Ntabwo rero Elisabeth Borne ari uwa mbere ugiye kuli uwo mwanya muli iki gihugu!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa