skol
fortebet

Icyitezwe mu nama ya Perezida Biden na Putin I Geneve

Yanditswe: Wednesday 16, Jun 2021

Sponsored Ad

Inama y’i Genève (Geneva) mu Busuwisi yo kuri iyi tariki ya 16 y’ukwa gatandatu hagati ya Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin na Perezida w’Amerika Joe Biden, ntabwo iba mu mwuka mwiza.

Sponsored Ad

Iyi nama ya mbere hagati y’Amerika n’Uburusiya yo ku butegetsi bwa Biden irabera i Genève (Geneva) mu Busuwisi kuri iyi tariki ya 16 y’ukwezi kwa gatandatu.

Mbere na mbere, Uburusiya buherutse gushyira Amerika ku rutonde rwa "leta zibangamiye" icyo gihugu.

Buri ruhande ruvuga ko umubano wageze hasi kandi nta gihugu na kimwe muri ibi gifite ambasaderi uba mu kindi agihagarariyemo.

Abategetsi bo hejuru bo mu Burusiya bafatiwe ibihano n’Amerika bishingiye ku bintu bitandukanye, birimo nko kuba bwariyometseho akarere ka Crimea (Crimée) ko muri Ukraine n’ibivugwa ko bwivanze mu matora ya perezida muri Amerika.

Ibaye mu mpera y’uruzinduko Biden yagiriye mu Bwongereza mu nama y’itsinda ry’ibihugu rizwi nka G7 ndetse n’inama y’i Buruseli mu Bubiligi y’abategetsi b’ibihugu bihuriye mu muryango wa OTAN/NATO w’ubwirinzi bw’Uburayi n’Amerika.

Ibyo byamuhaye igihe gihagije cyo kubanza kumva aho ibihugu by’inshuti z’Amerika bihagaze, mbere yuko ahura na Putin.

Mu itangazo rivuga kuri iyo nama, Jen Psaki ushinzwe itangazamakuru mu biro bya perezida w’Amerika bya White House yavuze ko yiga "ku bibazo bitandukanye byihutirwa", mu gihe Amerika ishaka "kugarura gutuma icyerekezo [cyayo] kimenyekana n’ituze" mu mubano wayo n’Uburusiya.

Ibyo bihuye n’ibyatangajwe na Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’Amerika, mu nama yagiranye na mugenzi we wo ku ruhande rw’Uburusiya Sergei Lavrov, yabereye muri Iceland (Islande) mu kwezi kwa gatanu.

Yavuze ko intego ya Biden ari "umubano n’Uburusiya ugaragaza aho werekeza, urimo ituze".

Uruhuri rw’ingingo zo kwigaho - n’ubushyamirane

Ubwo Biden na Putin baba bahuye kuri uyu wa gatatu, haraba hari byinshi byo kuganiraho.

Urutonde rugufi rw’ibyo kuganiraho ruriho nk’igenzura ry’intwaro, imihindagurikire y’ikirere, uruhare rw’igisirikare cy’Uburusiya muri Ukraine, ibikorwa by’Uburusiya byo kwinjirira amabanga yo kuri mudasobwa, birimo n’igitero cyo kuri mudasobwa cyo mu 2020 cyiswe SolarWinds cyagabwe kuri leta y’Amerika no ku mirongo ya mudasobwa itari iya leta.

Hari kandi no kugerageza kuroga no gufunga Alexei Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Uburusiya.

Ibyo biganiro bisa nk’ibibamo impaka zikomeye, kuko Biden na Putin bagiye bacyocyorana (baterana amagambo) mu gihe ubushyamirane bwiyongeraga mu mezi ashize.

Mu kiganiro mu kwezi kwa gatatu, Biden yemeye ibivugwa kuri Putin ko ari "umwicanyi", bituma Uburusiya bwihutira kuba buhamagaje ambasaderi wabwo muri Amerika; Putin na we, avuga ko bisaba kuba uri umwicanyi kugira ngo utahure ko undi na we ari umwicanyi. Nyuma, mu buryo bw’ininura (bitamufasheho), yifuriza Biden "ubuzima bwiza".

Nta kintu kinini cyitezwe cyuko aba bategetsi bagera ku myanzuro ifatika muri iyi nama, usibye gusa icyizere cyuko ituma haterwa intambwe mu kuvugurura umubano w’ibi bihugu no kumvikana hagati y’aba bategetsi bombi.

Ibihano byashyizweho bikurwaho

Kimwe mu byatumye habaho ubushyamirane muri iki gihe hagati y’Amerika n’Uburusiya, ni ibihano bishya ubutegetsi bwa Biden bwashyizeho mu kwezi kwa kane kubera igitero cyo kuri mudasobwa cya SolarWinds.

Ibyo birimo kugabanya nanone ingano y’ubucuruzi bukorwa hagati y’ibigo by’imari by’Amerika na leta y’Uburusiya ndetse n’ibihano ku bucuruzi bw’Uburusiya no kwirukana bamwe mu badipolomate babwo bo muri Amerika.

Ibi bihano bibaye byari nk’"umunyafu [inkoni]" wa dipolomasi (wo kunyuza ku Burusiya), kuba mu kwezi kwa gatanu ubutegetsi bwa Biden bwaratangaje ko bugiye gukuraho ibyo bihano inteko yari yarafatiye Uburusiya mu rwego rwa ’gas’, bishobora gufasha mu gucubya ubushyamirane muri iyi nama.

Ibyo bihano byari bijyanye n’umuhora (umuyoboro) wa ’gas’ uri hafi kuzura wa Nord Stream 2 hagati y’Uburusiya n’Ubudage. (Amerika irimo kwirinda kurakaza Ubudage, ikintu na cyo cyahangayikisha ubutegetsi bwa Biden, bushaka kuzahura umubano w’Amerika n’Ubumwe bw’Uburayi, EU/UE).

Ikibazo cya Trump

Niba kwerekana icyerekezo n’ituze ari bimwe bikubiye mu ntego ya Biden, bizaba itandukaniro rikomeye n’ubutegetsi bw’imyaka ine bw’uwo yasimbuye Donald Trump, bwatangiranye n’ibirego - byemejwe n’ubutasi bw’Amerika - byuko Uburusiya bwivanze mu matora ya perezida yo mu 2016 kandi bukaba inyuma y’ibitero byo kuri mudasobwa ku ishyaka ry’abademokarate n’uwari umukandida waryo Hillary Clinton.

Ibyo bitero byakomeje kugenda mu gicucu cy’ubutegetsi bwa Trump, bituma habaho iperereza rya Robert Mueller ndetse hatahurwa umubano hagati ya bamwe mu bari bashinzwe kwamamaza Trump n’Abarusiya (nubwo iperereza ryasanze nta guhuza ibikorwa kwabayeho hagati y’impande zombi).

Ubwo mu nama yabo ya mbere - ari na yo yonyine y’imbona nkubone - Trump na Putin bahuriraga mu mujyi wa Helsinki muri Finland mu kwa karindwi mu 2018, mu buryo bwateje impaka Trump yavuze ko yizeye ibikomeza kuvugwa na Putin ko Uburusiya butivanze mu matora y’Amerika, nubwo ubutasi bw’Amerika bwo bwanzuye ko Uburusiya bwabikoze.

Mu bikorwa bye byo kwiyamamaza no mu gihe yamaze ku butegetsi, Trump yagiye agaragaza ko yemera Putin kandi amutega amatwi ashishikaye, nubwo ubutegetsi bwe - nyuma yo gutinda kubikora - bwashyize mu bikorwa ibihano inteko y’Amerika yafatiye Uburusiya.

Ni ukwigengesera kuri Biden

Imvugo ubutegetsi bwa Biden bukoresha ku Burusiya yagaragaje itandukaniro rikomeye, nubwo ibikorwa bijyanye nayo buri gihe bitagiye bihura n’ubukana bw’amagambo ikoresha.

Ibyo byatumye haba mu nshuti muri politiki no mu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, habaho kunenga ingamba za White House ku Burusiya.

Nyuma yuko hatangajwe ko umuhora wa ’gas’ wa Nord Stream 2 ugiye gukurirwaho ibihano, Bob Menendez, umudemokarate ukuriye akanama ka sena k’ububanyi n’amahanga, yavuze ko atabona ukuntu icyo cyemezo cyafasha "mu guhashya ubushotoranyi bw’Uburusiya i Burayi".

Na nyuma gato yuko White House itangaje iby’iyi nama y’i Genève, senateri Ben Sasse wo mu ishyaka ry’abarepubulikani yanenze politiki ya Biden ku Burusiya muri gahunda zinyuranye, zirimo n’ibiherutse gukorwa na Perezida wa Belarus (Biélorussie) Alexander Lukashenko byo kuyobya indege y’abagenzi agafata umunyamakuru unenga leta ye.

Mu itangazo, senateri Sasse yagize ati: "Turimo guhemba Putin duhura na we mu nama?"

"Putin yafunze Alexei Navalny [none] n’igikoresho cye Lukashenko yashimuse indege afata Roman Protasevich. Aho gufata Putin nk’ibandi ruharwa ritinya abaturage baryo bwite, turimo kumuha umuyoboro we akunda wa Nord Stream 2 no gushyigikira ibikorwa bye dukorana inama na we. Ibi ni [ukugaragaza] intege nkeya".

Inama hagati y’Amerika n’Uburusiya buri gihe ziba ari ingingo ikomeye muri dipolomasi, aho ba perezida b’Amerika bigengesera mu gihe isi iba ibahanze amaso.

Biden - nk’uwahoze ari Visi Perezida akamara n’igihe kirekire ari inzobere mu bubanyi n’amahanga muri sena - afite ubunararibonye bwinshi mu rwego rwa dipolomasi.

Kandi asa nk’ukunda cyane kubaka umubano n’abategetsi b’ibihugu by’amahanga ushingiye ku guhura bakaganira amaso ku yandi.

Ariko iyi nama y’i Genève iraba kimwe mu bizamini bikomeye by’imbona nkubone biranze ubuzima bwe bwa politiki.

BBC

Ibitekerezo

  • Mukosore Title y’inkuru. Ni Putin na Biden si Putin na Trump

    Trump nta gihugu ayoboye.mujye musubiramo inkuru zanyu mbere Yuko muzishyira hanze

    ikinyamakuru cyanyu nta chief editor kigira reba title yinkuru,trump mwamuzanyemo mute,muri hasi kbs

    Trump? Na putin???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa