skol
fortebet

Icyo Janet n’imfura ye bavuga kuri Perezida Museveni wizihiza isabukuru y’amavuko

Yanditswe: Saturday 16, Sep 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni arizihiza isabukuru ye y’amavuko kuri uyu munsi, inshuti n’abavandimwe n’abo mu muryango we bamandikiye bamifuriza guhirwa muri ubu buzima no gukomeza gutunganira Imana.
Imbuga nkornyambaga nizo zirikwifashishwa mu kumwoherereza ubutumwa; n’umuhungu we w’imfura abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagize ati “Isabukuru nziza musaza w’inararibonye ’mzee wa kazi’.
Uyu musore uri mu bajyanaba ba se yamusabiye umugisha ku Mana, anamwifuriza (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni arizihiza isabukuru ye y’amavuko kuri uyu munsi, inshuti n’abavandimwe n’abo mu muryango we bamandikiye bamifuriza guhirwa muri ubu buzima no gukomeza gutunganira Imana.

Imbuga nkornyambaga nizo zirikwifashishwa mu kumwoherereza ubutumwa; n’umuhungu we w’imfura abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagize ati “Isabukuru nziza musaza w’inararibonye ’mzee wa kazi’.

Uyu musore uri mu bajyanaba ba se yamusabiye umugisha ku Mana, anamwifuriza gukomeza akora neza akazi ashinzwe.

Gen Muhoozi Kainerugaba, imfura ya Museveni


‘Janet Museveni’ umugore w’umukuru w’igihugu cya Uganda, na we yageneye umugabo we ubutumwa, ati “ Ni ukukwifuriza isabukuru nziza Kaguta Museveni biturutse kuri njye, ku muryango wacu ndetse n’Abagande bose bakunda amahoro”.

Yoweri Kaguta Museveni yavutse ku wa 15 Nzeri 1944, ni umusaza w’imyaka 73, yashakanye na Janet Museveni mu 1973, bafitanye abana 4, umuhungu umwe n’abakobwa 3, Muhoozi, Natasha, Patience na Diana.

Perezida Yoweri Museveni umaze imyaka 31 ku butegetsi bwa Uganda imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatangiye kumushinja ibyaha birimo kubangamira uburenganzira bwa muntu, ubwicanyi ndetse no kwikubira ubuyobozi ariko Museveni akabyamaganira kure avuga ko igihugu cye kiri mu bihugu bya mbere ku isi bifite demokarasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa