skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Ndayishimiye n’abandi bayobozi bishe inyota bizihiza ubwigenge

Yanditswe: Thursday 01, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere Nyakanga 2021,u Burundi burizihiza umunsi w’Ubwigenge bwaboneye rimwe n’u Rwanda ariyo mpamvu Perezida w’Uburundi,Evariste Ndayishimiye n’abandi banyacyubahiro bagaragaye bica inyota mu ijoro ryakeye.
Abayobozi benshi bari kumwe n’umukuru w’igihugu bagaragaye bahagaze ku meza yari ateretseho ibyokunywa by’amoko atandukanye mu rwego rwo kwizihiza ubu bwigenge.
Mu ijambo perezida Ndayishimiye yavuze mu ijoro ryakeye,yemeje ko hari Abarundi bamwe na bamwe bakigendera mu Bukoloni, (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere Nyakanga 2021,u Burundi burizihiza umunsi w’Ubwigenge bwaboneye rimwe n’u Rwanda ariyo mpamvu Perezida w’Uburundi,Evariste Ndayishimiye n’abandi banyacyubahiro bagaragaye bica inyota mu ijoro ryakeye.

Abayobozi benshi bari kumwe n’umukuru w’igihugu bagaragaye bahagaze ku meza yari ateretseho ibyokunywa by’amoko atandukanye mu rwego rwo kwizihiza ubu bwigenge.

Mu ijambo perezida Ndayishimiye yavuze mu ijoro ryakeye,yemeje ko hari Abarundi bamwe na bamwe bakigendera mu Bukoloni, abandi nabo basiga icyasha igihugu kugira ngo amahanga avuge ko Abarundi bananiwe kwiyobora. Yavuze ko hari n’abagifite umutima mubi wo kuburabuza Abarundi.

Mu Burundi bizihiza cyane umunsi w’Ubwigenge,aho kuri uyu wa Kane hizihizwa imyaka 59 ishize u Burundi buhawe ubwigenge [kwikukira].

Evariste Ndayishimiye yahamagariye Abarundi gukomeza kuzirikana ko hageze ko bikuraho igisuzuguriro cy’abanyamahanga,bakerekana ko bashoboye.

Yavuze ko igihe cyose Uburundi buzaba bugisaba inkunga, umugozi w’ubukoloni uzaba ukiri mu ijosi ryabo. Yasobanuye ko ushaka kuva mu maboko y’ubukoloni akora akigaburira kuko ngo "Utigaburira atigenga".

Hari amakuru avuga ko mu birori byo kwizihiza Ubwigenge bw’Uburundi,u Rwanda Perezida Kagame arohereza Minisiriti w’Intebe muri uyu muhango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa