skol
Kigali

Ifoto y’umunsi: Uwa Gatanu Mutagatifu watumye Perezida Evaliste w’uburundi yikorera Umusaraba

Amakuru   Yanditswe na: Joseph Iradukunda 15 April 2022

Ifoto iri kuzenguruka ku mbuga nkoranya mbaga ,igaragaza Perezida w’uburundi ahetse umusaraba w’igiti kinini agaragiwe n’imbaga y’abakristu


Ifoto iri kuzenguruka ku mbuga nkoranya mbaga ,igaragaza Perezida w’uburundi ahetse umusaraba w’igiti kinini agaragiwe n’imbaga y’abakristu

Uwa Gatanu Mutagatifu ni umunsi abakiristu ku isi hose bazirikana ububabare bwa Yezu Kiristu, aho baba banibuka uburyo yagambaniwe, agacibwa urubanza, akabambwa ku musaraba, agapfa, agahambwa.
Ni umunsi wo gusiba muri Kiliziya yose ariko nta gitambo cya Misa giturwa.
Mu Burundi kimwe n’ahandi hose uyu munsi abakirisitu bawuzirikanye cyane, aho muri iki gihugu bakoze umutambagiro wo kuzirikana inzira y’umusaraba Yezu yanyuzemo.
Mu kwifatanya nawe no kwibuka inzira y’akababaro yagize mu gihe nk’iki, Umukuru w’igihugu cy’Uburundi Evaliste Ndayishimiye yagaragaye yahetse igiti cy’umusaraba agaragiwe n’abihaye Imana n’abakristu bakora urugendo.
ni mugihe uyu mukuru w’igihugu cy’uburundi aherutse gusura Umushumba mukuru wa Kiriziya Gatorika papa Francis mu kwezi gushize.

ababonye Perezida Ndayishimiye ahetse umusaraba, bavuze ko ari ikimenyetso cyo guca bugufi. gusa abandi nabo bakavuga ko nta mukuru w’igihugu wakagendeye mu by’amadini kugera ubwo yikorezwa umusaraba.

Bimenyerewe ko abihaye Imana cyangwa abanyamadini bwite aribo baheka uyu musaraba maze abakristu bayoboye bakabakurikira basangira ubutumwa bwaranze Yezu ubwo yabambwaga.

Muri iyi nzira y’umusaraba buri ntera muri 15 ishyirwaho ikimenyetso, aho abakirisitu bahagarara gato bakavuga amasengesho, hashira akanya bagakomeza urugendo.
Ijambo ry’Imana ryibanda ku kwerekana ko Kirisitu wemeye kubabara ndetse akabambwa ku musaraba, ari we wari warahanuwe kuva kera nk’umugaragu w’Imana wemera kumvira, agacishwa bugufi bitavugwa, agashinyagurirwa, akanicwa. Ibi ariko yabyemeye kugira ngo acungure isi yose.

Author : Joseph Iradukunda

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble HATEGEKIMANA JEAN DAMASENE

    GUCA BUGUFI KWA NDAYISHIMIYE BIBERE TWESE URUGERO RWIZA BIVUZEKO NABAKOMEYE MWISI BAZIKO IMANA ARIYO KUBAHWA.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Ironda ruhu muri Afurika y’Epfo:Umuzungu yafashwe yihagarika mu byombo...

Umunyeshure w’umuzungu muri Afrika y’Epfo yabaye ahagaritse ku ishuri muri...
17 May 2022 0

Kapiteni wo muri Zambia yemerewe bigoranye kurera umwana yatoraguye ari mu...

Kapiteni Mwila Chansa wo mu ngabo za Zambia yemerewe kurera bigoranye...
16 May 2022 0

USA:Ubuhezanguni bw’ibara ry’uruhu bwatumye yerekeza umunwa w’imbunda ahiganje...

Abategetsi bavuga ko umugabo wo muri Amerika ucyekwaho kwica arashe abantu...
16 May 2022 0

Uburusiya bwakupiye umuriro w’amashanyarazi Finland yabusuzuguye igasaba...

Igihugu cya Finlande cyatangaje ku mugaragaro ko cyifuza kwinjira mu...
16 May 2022 0

Tanzania:Perezida Samia Suluhu yongereye umushahara fatizo w’abakozi

Perezida wa Tanzania , Samia Suluhu Hassan yemeje inyongera ya 23.3% ku...
16 May 2022 0

Hassan Sheikh Mohamud yongeye gutorerwa kuyobora Somaliya

Hassan Sheikh Mohamud Yatsinze perezida wari usanzwe ariho, Mohamed...
16 May 2022 0