skol
fortebet

Igikomangoma Charles n’umufasha we bazitabira inama ya #CHOGM izabera mu Rwanda

Yanditswe: Monday 14, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igikomangoma cy’u Bwongereza Prince Charles azitabiri inama y’Umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza izabera mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka.
Nk’uko byemejwe n’ibiro bye,Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla Parker bazitabira inama ya Commonwealth i Kigali mu kwezi kwa gatandatu.
Abinyujije mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bye,Prince Charles yagize ati Mu gihe isi iri gukora kugira ngo ikire ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19, kandi muri uyu mwaka wa Yubile, ni ngombwa ko ibihugu (...)

Sponsored Ad

Igikomangoma cy’u Bwongereza Prince Charles azitabiri inama y’Umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza izabera mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka.

Nk’uko byemejwe n’ibiro bye,Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla Parker bazitabira inama ya Commonwealth i Kigali mu kwezi kwa gatandatu.

Abinyujije mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bye,Prince Charles yagize ati Mu gihe isi iri gukora kugira ngo ikire ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19, kandi muri uyu mwaka wa Yubile, ni ngombwa ko ibihugu bigize Commonwealth bishyira hamwe kuruta mbere hose. Nk’umuryango w’abantu bagera kuri miliyari 2.6 baturutse mu bihugu mirongo itanu na bine byo ku migabane wa gatandatu, Commonwealth ihagarariye imico myinsi itandukanye, ubunararibonye n’impano zishobora gufasha kubaka ejo hazaza heza, harambye kandi h’uburumbuke.

Hamwe n’ibi byiyumviro byo gusangira intego imwe no gusubikwa bya hato na hato byakozwe, njye n’umugore wanjye twishimiye kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth izabera I Kigali, mu Rwanda, muri Kamena.

Igikomangoma cya Wales kimaze imyaka irenga mirongo itanu ashyigikira Commonwealth.

Afatanije na Duchess of Cornwall, Nyiricyubahiro yerekanye ko ayishyigikiye binyuze mu gusura ku mugaragaro, guhuza ibikorwa bya gisirikare, ibikorwa by’urukundo n’ibindi bikorwa bidasanzwe nko gufungura imikino ya Commonwealth mu 2010 i New Delhi, mu Buhinde; muri 2014 Glasgow, Scotland no muri 2018 kuri Gold Coast, Australia.

Igikomangoma cyitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth (CHOGM) inshuro eshanu zabanjirije iyi zirimo: Edinburgh mu 1997, Uganda muri 2007, Sri Lanka muri 2013 (aho yari ahagarariye Nyiricyubahiro Umwamikazi), Malta mu 2015 no mu Bwongereza muri 2018 .

Mu gihe cya CHOGM 2018 mu Bwongereza, abayobozi ba Commonwealth batangaje ku mugaragaro ko igikomangoma cya Wales kizasimbura Umwamikazi nk’umuyobozi wa Commonwealth.

Prince Charles w’imyaka 73, niwe muragwa w’ingoma nyuma y’Umwamikazi Elizabeth wa II, ni nawe muri iyi myaka ukunze kumuhagararira mu bikorwa bimwe.

Igikomangoma Charles yakiriye Perezida Kagame i Londres muri Nyakanga(7) 2019.

Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth, batangaje ko Inama Ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uwo muryango izabera i Kigali guhera ku wa 20 Kamena 2022.

Iyi nama yagombaga kubera mu Rwanda muri Kamena 2020 ariko iza gusubikwa inshuro ebyiri kubera icyorezo cya Covid-19.


Igikomangoma Charles yakiriye Perezida Kagame i London

Ibitekerezo

  • Turabashimira ku nkuru zose mutugezaho mukomerezeho kandi tubarinyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa