skol
fortebet

Imigabo n’ imigambi ya Guverineri Gatabazi na Guverineri Mufulukye bari mu bemejwe na Sena

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2017

Sponsored Ad

Sena y’ u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeli 2017 yemeje abayobozi 8 barimo Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney w’ intara y’ amajyaruguru na guverineri Fred Mufulukye w’ intara y’ iburasirazuba.
Perezida wa komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza, Hon. Jean Nepomuscène Sindikubwabo, yavuze ko aba bayoboz bose bemejwe babanje kugirana ibiganiro birambuye n’abagize komisiyo harebwa by’umwihariko ingamba n’ubushobozi bafite mu kunoza inshingano.
Hon. Sindikubwabo yabwiye inteko rusange ya Sena (...)

Sponsored Ad

Sena y’ u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeli 2017 yemeje abayobozi 8 barimo Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney w’ intara y’ amajyaruguru na guverineri Fred Mufulukye w’ intara y’ iburasirazuba.

Perezida wa komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza, Hon. Jean Nepomuscène Sindikubwabo, yavuze ko aba bayoboz bose bemejwe babanje kugirana ibiganiro birambuye n’abagize komisiyo harebwa by’umwihariko ingamba n’ubushobozi bafite mu kunoza inshingano.

Hon. Sindikubwabo yabwiye inteko rusange ya Sena ko Gatabazi Jean Marie Vianney wagizwe umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru, yavuze ko azashyira imbaraga mu kubaka umuryango nyarwanda ufite imyumvire myiza kandi ijyanye n’icyerekezo, ko azakangurira abaturage batuye intara ashinzwe kugira isuku no kudapfusha ubusa ibyo bagenerwa na Leta kandi bagahora buri gihe bishakamo ibisubizo.

Guverineri Gatabazi yijeje kandi ko azakorana n’inzego zihariye zirimo iz’abagoe n’urubyiruko mu guteza imbere intara y’Amajyaruguru.

Uretse ibyo kandi yanavuze ko azashyira imbaraga mu buvugizi hagamijwe kugira intara y’Amajyaruguru ikigega cy’ubukungu buturuka ku buhinzi n’ubworozi.

Guverineri Mufulukye Fred wahawe kuyobora Intara y’Iburasirazuba, nawe mu byo yijeje Sena ni uko azahangana n’ikibazo cy’amapfa gikunze kwibasira iyi ntara, ashishikariza abayituye gutera amashyamba ndetse banitabira gahunda zo kuhira imyaka kugirango barusheho guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Abandi bayobozi bemejwe ni Anastase Murekezi wari Minisitiri w’Intebe, akaba yemejwe ku mwanya mushya yahawe w’Umuvunyi mukuru. Hemejwe kandi Kampeta Sayinzoga ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), Madamu Mukantabana Seraphine ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare (RDRC), Bamporiki Edouard ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Habyarimana Gilbert ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) ndetse na Serubibi Eric ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire (RHA).

Nyuma yo kwemezwa na Sena, itegeko rigena ko imirimo yabo ihita itangira, bivuze ko igikurikira ari ihererekanabubasha n’abo basimbuye maze imirimo igakomeza.

Ibitekerezo

  • Sinari nzi ko nokumenya gutukana bigororerwa.Nkuyu Gatabazi koko abamuhaye uyu mwanya bashishoje bihagije? Yewe burya ntimukibaze aho bipfira numutoza wikipe ashobora kuba abyica ariko kuko atavugwa akaza avuga abandi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa