skol
fortebet

Imitwe yitwaje intwaro muri Congo yitesheje amahirwe y’ibiganiro

Yanditswe: Saturday 23, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakuru b’ibihugu bo muri EAC baherutse guhurira i Nairobi muri Kenya, bemeranya ko bagiye guhuriza hamwe ingufu mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro imaze igihe yarayogoje ibintu mu Burasirazuba bwa Congo.

Sponsored Ad

Abakuru b’ibihugu bo muri EAC baherutse guhurira i Nairobi muri Kenya, bemeranya ko bagiye guhuriza hamwe ingufu mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro imaze igihe yarayogoje ibintu mu Burasirazuba bwa Congo.

Icyakora mbere yo gukora ibi,Abakuru b’ibihugu bya EAC babanje gusaba Perezida wa DR Congo Felix Tshisekedi gutumiza iyo mitwe yose maze ikaza ku meza y’ibiganiro muri Kenya Imbere ya Perezida Uhulu Kenyata na mugenzi we wa Congo, ababyanze bagafatwa nk’abiyemeje guhangana.

Byarangiye abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo, ititabiriye inama yari yatumijwe mo n’abakuru b’ibihugu byo muri EAC yagombaga kubahuza na Perezida Uhuru Kenyatta kuri uyu wa gatanu.

Iyo nama ntabwo yabaye kuko imitwe yari yatumiwe itigeze ibasha kwitabira. Bivugwa ko abahagarariye iyo mitwe batabashije kujya i Nairobi ku mpamvu zirimo n’izijyanye n’ingendo.

Perezidansi ya RDC yabwiye The East African ko iyo nama itagamije kuganira n’umutwe umwe ku wundi ahubwo ko ari ukumvisha abafashe intwaro barwanya ibihugu byabo ko bagomba kuzishyira hasi ku bw’inyungu yo guharanira amahoro.

Perezida Félix Tshisekedi arashaka gufata iya mbere ngo akemure iki kibazo cy’imitwe yayogoje igihugu cye.

Bivugwa ko azagira uruhare mu kuganira n’iyi mitwe kugira ngo ayisabe gushyira imbere inzira y’amahoro mbere y’igikorwa icyo aricyo cyose cya gisirikare.

Perezida Kenyatta yari yemeye gufasha abayobozi b’iyo mitwe mu bijyanye n’ingendo kugira ngo bitabire iyo nama nubwo abayobozi b’imitwe y’iterabwoba nka ADF bo batemerewe kwitabira.

Ntabwo higeze hatangazwa lisiti yose y’imitwe yatumiwe gusa bivugwa ko ifite inkomoko yose muri Congo yose yari yahawe ubutumire.

Ikomoka mu mahanga yo yasabwe kuva mu gihugu cyabandi bwangu cyangwa se ikagabwaho ibitero.

Abakuru bi bihugu bari banzuye ko niba iyo mitwe itagaragaje ubushake bwo gutera intambwe y’ibiganiro, hazakurikiraho guhangana nayo nk’umutwe uhuriweho w’abasirikare bakomoka mu bihugu bya EAC ,ukayoborwa na Congo izafata iyambere mu guhuza ibi bihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa